Kizito Mihigo yatangaje ko kuva yafungurwa Indirimbo nyarwanda yakunze ari Ntakibazo

Kizito Mihigo umaze iminsi ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ,yatangaje ko nyuma yuko avuye muri gereza yamenye abahanzi barimo Marina ,Buravan ndetse anashimangira ko indirimbo ntakibazo ari muzo akunda kumva .

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamamkuru Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko kuri ubu yabaye mushya ndetse ashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamuhaye Imbabazi nyuma yo kumva gutakamba kwe amusaba imbabazi .

Kizito Mihigo yavuze ko yafunzwe hagezweho King James na The Ben akaba yaranakoranye na Miss Shanel na Miss Jojo  gusa kuri ubu yasanze hagezweho uwitwa Marina ndete na  Buravan .

Yagize ati” Nafunzwe hagezweho ba King James. Njye nakoranye na ba Meddy, The Ben bataragenda. Buriya Shannel, Miss Jojo bari abo mu gihe cyanjye.

Ubu hari umuhanzi bashya. Hari abo numvise bitwa Marina na Buravan. Ni amazina mashya.Abajijwe indirimbo yumvishe nyuma y’iminsi 3 afunguwe yavuze ko ari iyitwa ntakibazoAti” Hari indirimbo numvise ivuga ngo nta kibazo nshaka kwitera , indirimbo yo kwidagadura. Kandi niimwe mu ndirimbo dukunda kumva cyane

Twakwibutsa ko Kizito Mihigo yarekuwe nyuma y’uko ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.

Nsanzabera  Jean Paul

www.kigalihit.rw

 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *