
Kizza Besigye umaze kumneyekana nkumwe mubuatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni yanyujije ubutumwa kuri Twitter atangaza ko ubu ariwe mu rugo nyuma y gufatwa na Polisi y Uganda ku munsi w’ejo
Bwana Besigye yavuze ko ameze neza ndetse ashimira abantu bamushyigikiye muri icyo gihe yamaze afunze, ariko avuga ko uko yari amerewe ari “ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu”.
Muri weekend ishize, Bwana Besigye yari yaherekeje umugore we Winnie Byanyima i Geneve aho yagiye gutangira imirimo mishya nk’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryo kurwanya SIDA, UNAIDS nk’uko uyu muryango wabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.
Bwana Besigye wigeze kuba umuganga muganga wihariye nyuma y’icyo gikorwa yari yagiyemo mu busuwisi hamwe n’umukobwa we bahise bagaruka muri Uganda gukomeza ibikorwa bye bya politiki.
Polisi yataye muri yombi Kizza Besigye ku munsi w’ejo ubwo yashakaga kugirana n’itangazamakuru ikiganiro mu muhanda hagati aho yaparitse Imodoka bigatera akaduruvayo murwa mukuru Kampala.
Ariko umwe mu banyamakuru bo muri Uganda yavuze ko Bwana Besigye – umukuru w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) -yari mu nzira agiye kugeza ijambo ku mbaga y’abamushyigikiye ubwo polisi yamutaga muri yombi.
Ku mbuga nkoranyambaga, hari guhererekanywa videwo igaragaza Bwana Besigye arundumurirwaho amazi menshi na polisi.
Polisi ihita imena ikirahuri cy’imbere cy’imodoka ye, ikamusohoramo igahita imuta muri yombi, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda kitegamiye kuri leta.
Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Bwana Besigye na Bobi Wine umudepite n’umunyamuziki – bemeje ko bishyize hamwe ngo bazahigike Perezida Yoweri Museveni, uri ku butegetsi guhera mu 1986.
Urugamba ku bantu bose bifuza kuzahatanira umwanya wa Perezida muri rwatarangiye mu gihe amatora yo biteganyijwe ko azaba mu mwaka 2021 aho Kizza Besigye na Bobi wine baza imbere cyane mu bakunzwe kubangamirwa na Leta ya Uganda kubera ingufu nyinshi bafite mu baturage ba Uganda