Klint da Drunk na Dr Ofweneke bishimiye u Rwanda

Klint da Drunk na Dr Ofweneke bari i Kigali kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019 aho bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya “Seka Live” kibera muri Marriott Hotel, kuri iki cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bombi ku gicamunsi cy’uyu wa 24 Ugushyingo 2019 bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanze ku rugendo rwabo rwo gutera urwenya n’uko babona u Rwanda bamaze kuzamo inshuro irenga imwe.

Ibitaramo bya ‘Seka Live’ byagizwe ngaruka ndetse tariki 29 Ukuboza 2019 abanyarwanda n’abandi bazataramirwa n’umunya-Kenya Eric Omondi ufite izina rikomeye mu gutera urwenya ndetse n’umunya-Afurika y’Epfo Loliso Madinda ukorana bya hafi n’umunyarwenya Trevoh Noah.

Budandi Nice Umuyobozi wa Arthur Nation, yatangarie itangazamakuru ko ubusabe bwa benshi ari bwo bashingiye bagira ibitaramo bya ‘Seka Live’ ngaruka kwezi kandi ko bamaze no gukora urutonde rw’abanyarwenya bazataramira mu Rwanda kugeza mu Ukuboza 2020.

Ati “…Twahisemo kuyikora buri kwezi kubera ukuntu abantu bayikunze, ubwitabire ndetse n’uburyo bagiye babisaba. Twahisemo kugira ngo izajye iba buri kwezi. Guhera uyu munsi ‘Seka Live’ izajya iba mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Budandi yavuze ko ‘Seka Live’ izajya itumirwamo buri kwezi abanyarwenya babiri bo mu Rwanda n’abandi bagera kuri batanu bo mu Rwanda. Avuga ko biri mu murongo wo gufasha uruganda rwa ‘comedy’ mu Rwanda gutera imbere no gufasha abanyarwenya b’abanyarwanda guhaha ubumenyi ku banyamahanga.

Nkusi Arthur Umushyushyarugamba(Mc) muri ‘Seka Live’, umunyarwenya ubimazemo hafi imyaka icumi, yatangaje ko ‘comedy’ yo mu Rwanda imaze gutera imbere ashingiye ku kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitatu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bifite ibitaramo by’urwenya bihoraho n’ibindi bikorwa bizabera abanyarwenya mu buryo butandukanye.

Yavuze ko bafite inzozi z’uko ‘Seka Live’ izageraho ikajya iba buri cyumweru kuko hari abanyarwenya bo mu Rwanda bifuza gushyigikira. Yatanze urugero avuga ko ibitaramo by’urwenya bamaze gukora byamuritse benshi mu banyarwenya ubu bazwi. Ati “Impamvu nkora ibyo nkora n’uko mu mwaka wa 2018 nta muntu n’umwe muri mwe wari uzi abanyarwenya nka Patrick na Merci, ibyo murabizi. Patrick muri ‘Seka Fest’ yateye urwenya rwiza kandi byatumye ajya gutegura igitaramo cye i Butare. Ubu yicaye ku meza amwe n’abanyarwenya bakomeye.”

Nkusi Arthur avuga ko imyaka icumi ari muri ‘comedy’ kandi ko urugendo rwe ruhera mu mashuri yisumbuye aho yateguraga ibitaramo akishyuza 100 Frw, ku muntu umwe.

Klint Da Drunk wo muri Nigeria ni ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira i Kigali. Yibuka ko atangira gutera urwenya muri Nigeria we na bagenzi be bari bahuriye kuri uyu mwuga biswe amazina atari meza ariko akomeza gushikama kugeza ubwo ubu ahagaze neza mu kibuga.

Ngo Nigeria igeze aho buri muryango wifuza kubyara umunyarwenya ndetse ngo umuryango udafite umunyarwenya ufatwa nk’aho utuzuye. Ati “Ni bimwe mu bishisekeje kandi dufite ibintu byinshi bisekeje. Yewe na Perezida wacu nawe arasekeje.”

Uyu munyarwenya avuga ko atazi igisubizo gitangwa n’abana be iyo babajijwe icyo ise akora. Akomeza avuga ko yanyuze mu bica intege ariko ngo kuko yari aziko icyo ashaka hari intera ishimishije agezeho kandi yishimira.

Yavuze ko kuwa Gatandatu agera i Kigali yatunguwe no kubona imodoka yari imutwaye yarageze kuri ‘Zebra crossing’ igahagaragara kugira ngo ihe umwanya abanyamaguru batambuke, ngo ni ikintu cyamukoze ku mutima.

Ntashidikanya ko ari cyo gihugu cya mbere kirangwa n’isuku. Ati “U Rwanda ni igihugu cyiza muri Afurika kandi ibyo ni ukuri! Ni igihugu cy’igikundiro ndatekereza isi yose ikwiye kwigira ku kubarira kwo mu Rwanda. Ni ukuri!”

Klintu ngo asabwe gutaramira i Kigali ntiyabitekereje inshuro ebyiri kuko yahise abwira umujyanama we kworohereza abamutumiye.

Yagize ati “Aha hantu ni heza! Ni igihugu cyiza gishyigikira buri muntu kandi mwese murashyigikirana. Ndabikunze cyane rwose. Bakimara kunyoherereza ubutumire nahise nifuza kugaruka kugira ngo nongenre ngire ibihe byiza nk’ibyo nahagiriye mu bihe bishize, bishize, bishize, bishize.”

Dr Ofweneke yavuze ko imyaka icumi ishize adakura mu rugendo rwa ‘comedy’. Avuga ko abo mu muryango avukamo bakigowe no kwakira ko umuntu yatera urwenya agakira. Yatanze urugero avuga ko yaguze imodoka, abayeho neza ariko ngo Ise ntaremera ko aribi intu byatunga umuntu igihe kinini.           

Dr Ofweneke yishimira ko ‘comedy’ imaze gutera imbere aho basigaye banifashishwa nk’abashyushyarugamba. Avuga ko yahuye na byinshi ariko kandi ngo iyo yibutse ukuntu ‘ubukene’ buryana akomeza gukora umunsi ku munsi.

Yavuze ko yishimira uko yakiriwe mu Rwanda kandi ko ari igihugu cyiza aho abantu bashyigikirana. Avuga ko bitamusaba gukora imibare ihambaye asabwe guhitamo gutura mu Rwanda no muri Kenya.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *