
Butera Jean d’Arc uzwi nka Knowless ni umwe mu bakobwa bakunzwe mu Rwanda ndetse azwiho kuba ari umwe mu bakobwa babashije gutwara igihembo gikomeye muri muzika nyarwanda cya Primus Guma Guma Super Star ibintu bituma afatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba muri muzika Nyarwanda .
hanze indirimbo nshya yise URUGERO mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be ndetse n’abanyarwanda bose Noheli Nziza ndetse n’umwaka mushya
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo YUDA ndetse n’izindi nyinshi uyu muhanzikazi yasanze ari ngombwa ko muri iki gihe turi mu mpera z’umwaka agira indi mpano nziza agenera abakunzi be mu rwego rwo gushimisha abanyarwanda .
Muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Urugero’ Butera Knowless yumvikana ataka inkumi cyangwa umusore umaze kurushinga amushimira uwo bagiye kubana ndetse anavuga ibigwi imyitwarire y’uyu urushinze. ‘Urugero’ indirimbo ya Butera Knowless yakorewe muri Kina Music aho uyu muhanzikazi asanzwe akorera muzika cyane ko iyi ari studio ifasha Butera Knowless akayihuriramo n’abandi bahanzi nka Tom Close na Dream Boys.
Iyi ndirimbo nshya Urugero ya Butera Knowless yasohokanye n’amashusho yayo. Aya mashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo abanyamideri bakomeye hano mu Rwanda bifashishijwe mu rwego rwo gukora amashusho meza y’indirimbo.
Amajwi y’indirimbo Urugero yakorewe muri Kina Music na Producer Clement akaba n’umufasha wa Knowless naho amashusho atunganywa na Meddy Saleh.
805 total views, 1 views today