
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020 muri Kigali Convention Center ikigo cyo mu Bubiligi cya Colruyt gikora mayonnaise yitwa Culino cyagiranye Amasezerano y’imikoranire n’umuhanzikazi Butera Knowless ndetse n’abasore babiri bakinira ikipe y’Igihugu y’Amagare aribo Mugisha Samuel na Joseph Areruya aho bazajya bamamaza ibikorwa byacyo .
Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyamakuru batandukanye baba abazwi mu myidagaduro ndetse nabo muri Siporo aho babashije gusobanurirwa byinshi kuri iyo Mayonnaise igiye kumara igihe cy’imyaka 20 iri kw’isoko mpuzamahanga .
Ukuriyi Ikigo cya Colruyt mu Rwanda Madamu Nacy mu ijambo rye yabanjye gushimira abitabiriye ubutumire bwabo ndetse ‘abambasaderi bazabamamariza ibikorwa byabo hano mu Rwanda .
Yakomej agira ati Culino Mayonnaise igizwe n’umushongi w’amagi ugre akuri 5 kw’Ijana uva ku magi y’Inkoko zo mu bihugu bitatu bikomete ku mugabanw ‘Uburayi aribyo Ububiligi , Ubufaransa n’Ubuholandi bituma rero Iyo mayonnaise irimo indium Ikunda cyane mu bice bitandukanye hano kw’Isi.
Ku bijyanye n’ibyamamare bizabamamariza birimo Knowless , Mugisha Samuel na Areruya Josesph yavuze ko babahisemo kuko babonye aria bantu bakunzwe cyane kandi bashobora kwamamaza Ibikorwa bya Culino Mayonnaise binyuze mu bikorwa byabo bikakomeza gukundwa nkuko imiryango myinshi y’abanyarwanda yagiye ibikunda bikba rero biza ari ibintu by’agaciro gakomeye cyane gukorana nabo,
Knowless ugiye kuba ambasaderi w’uru ruganda rutunganya Mayonnaise aganira n’itangazamakuru yaritangarije ko yishimiye cyane kuba Culino Mayonnaise yaramuhisemo ari ibintu by’agaciro cyane kuko no mu busanzwe iwe mu muryango we bari basanzwe bayikoresha ku mafunguro ya buri munsi
Ati “Igitangaje n’ubundi niyo nsanzwe nkoresha kuko ibamo indimu…Mbese byabaye nk’ibyikora kuko kugirango uhagararire ikintu neza bisaba ube usanzwe ugikoresha ukizi cyane.”
Yasoje agira ati “ati “Ubu dufite imikoranire, nanjye hari icyo ngomba gukora nkatanga umusanzu munini kugirango iyo mayonnaise imenyekane nkuko nabo babinsabye.
Ni uguhora ntekereza udushya kugirango turusheho gukorana neza.”
Avuga ko ubu agiye no gukora indirimbo ivuga kuri iyo mayonnaise, hakorwe n’ibindi byinshi birimo n’ibitaramo mu rwego rwo gukomeza kuyishishikariza abantu.
Areruya Joseph uzaba agize ‘Team Rwanda’ mu irushanwa rya Tour Du Rwanda rizatangira mu mpera z’iki cyumweru yavuze ko ibi ariyo nsinzi ya mbere yo kwegukana irushanwa kuri bo.
Ati “Ikizere cyo kwegukana Tour du Rwanda cya mbere ni iki. Kuba tubonye abandi bafatanya bikorwa bizadutera ishyaka kandi natwe twizeye ko bizagenda neza cyane.”
Iki gikorwa kibaye mugihe habura iminsi mike ngo isiganwa ry’amagare rya ‘Tour du Rwanda’ ritangire. Kuba barahisemo abakinnyi b’amagare n’umuhanzi Butera Knowless ni uko uru ruganda ngo ari rumwe mu baterankunga bashya mu magare.