
Umuhanzikazi Knowless Butera ari kubarizwa mu gihugu cya Egypt kuva mu rucyerera rw’iki cyumweru tariki 01 Ukuboza 2019 aho azaririmba mu nama ya ‘African Economic Conference’ itegurwa na Banki nyafurika itsura amajyambere [African Development Bank].
Iyi nama iratangira kuri uyu wa Mbere tariki 02 kugera kuwa 04 Ukuboza 2019. Yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abacuruzi, urubyiruko rufite ibyo rwagezeho n’abandi mu ngeri zitandukanye aho bazigira hamwe iterambere ry’umugabane wa Afurika hibanzwe ku rubyiruko.
Umufasha akaba n’umujynamawe Ishimwe Karake Clement nawe uri muri Misiri, yadutangarije ko Knowless azaririmba mu gufungura ku mugaragaro iyi nama ‘African Economic Conference’ kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2019.
Kuva mu mwaka wa 2006 abitabiriye iyi nama baganiriye kandi bungurana ubumenyi ku bibazo bitandukanye umugabane wa Afurika ugihura nabyo.
Muri uyu mwaka wa 2019 iyi nama izamara iminsi itatu yahawe insanganyamatsiko igira ati “Akazi, kwihangira imirimo no kwiyubakamo ubushobozi ku rubyiruko rwa Afurika.”
Iyi nama irabera mu nyubako ya Sharm el-Sheikh muri Egypt. Knowless agiye kuririmba muri iyi nama mu gihe aherutse gusohora amashusho y’indirimbo nka ‘Blessed’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 mu gihe imaze cy’ukwezi kumwe imaze ku rubuga rwa Youtube.