Knowless yaje mu bagore bitwaye neza muri Hipipo Award

Butera Knowless yatoranyijwe mu bahanzi b’abagore bigaragaje neza muri Afurika bazatorwamo uhembwa mu bihembo bikomeye bya HiPipo Awards bizatangirwa i Kampala.

Abategura ibihembo bya HiPipo Music Awards 2019 bashyize hanze urutonde rurambuye rw’abahatanye uyu mwaka, rwasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019.

Knowless wo muri Kina Music ari mu cyiciro gikomeye cyo gutora umuhanzi witwaye neza mu bagore muri Afurika yose, ari kumwe na Yemi Alade, Vanessa Mdee, Tiwa Savage, Sheebah, Daphne na MzVee.

Bruce Melodie na we ari mu cyiciro gikomeye cy’abahanzi bakoze indirimbo ifite amashusho meza muri Afurika y’Uburasirazuba. Yinjiye muri iki cyiciro ku itike y’indirimbo ye ‘Blocka’.

Umuyobozi Mukuru wa HiPipo, Innocent Kawooya, yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwaka ibihembo bizahuriza hamwe abahanzi bo muri Uganda, abo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no mu bindi bihugu bya Afurika.

Abahanzi bazatsindira ibihembo hafi ya bose bazatorwa n’abafana bakurikiranira irushanwa uretse icyiciro cy’indirimbo y’umwaka, umuhanzi w’umwaka na video y’umwaka aho amanota 30% azaturuka ku nteko y’abahanga mu muziki izatoranywa.

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.