

Umva erega tubana nkuzi Yuda, Eeeh Yuda nta kiza unyifuriza, Eeeh Yuda unsoma ku itama kandi mbibona ko uri kungambanira. Imihanda yose barakuzi, bazi ko turi inshuti magara ariko uko uri ni njye ukuzi, ugira Imana y’uko batakumenya. Ese ushimishwa n’iki ? Ese wunguka iki? Ko iterambere ryanjye ritakunyura habe na gato. (…)Uvuga abandi nabi iyo turi kumwe, ukamvuga nabi nanjye muri kumwe, twarakumenye cisha macye, mbona uzagwa mu ruzi urwita ikiziba. Umpa ikiganza cy’iburyo, icy’ibumoso gipfumbase inkota, Imana ngira ni imwe, ni uko Umwami wanjye atajya asinzira na gato.
Knowless Butera yadutangarije icyamuteye kwandika iyi ndirimbo yise ‘Yuda’ avuga ko iyo uganiriye n’abantu batandukanye usanga benshi muri bo baba barahemukiwe n’abo bitaga inshuti zabo za hafi. Yagize ati:
Iyi ndirimbo amagambo arimo ni ay’ubuzima bwa buri munsi abantu babamo. Iyo uganiriye n’abantu batandukanye, usanga hari bimwe bahuje nko kuba baragiye bahemukirwa n’abantu babo ba hafi cyangwa nabo bitaga inshuti. Buri muntu afite ingero nyinshi. Ibi rero ni byo byampaye inspiration yo gukora iyi ndirimbo.
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw