
Umuhanzikazi Onika Tanya Maraj-Petty uzwi nka Nicki Minaj uri mu bakunzwe cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu njyana ya Hip Hop yongeye kuvugisha abanatu amangambure nyuma yo gushyira hanze amafoto yambaye ubusa ku munsi yizihizaga isabukuru ye y’amavuko.
Ubusanzwe Nick Minaj yabonye izuba ku itariki ya 8 Ukuboza 1982 mu birwa bya Trinidad and Tobago’ ku munsi w’ejo hashize ubwo yizihizaga isabukuru ye y’Imyaka 39 uyu muhanzikazi yagize atya asimbukira kuri Instagram ye ashyiraho amafoto 3 yambaye akenda k’imbere gusa afite umutima mu ntoki .
Burya mu buzima ntawushimwa na bose nyuma yo kwerekana ayo mafoto bamwe bamwifurje isabukuru nziza abandi nabo bagaragaza ko uyu mubyeyi adakomeje kwitwara neza baramunega bamubwira ko ibyo yakoze atari ibyo kw’isi y’abantu .
Mu bamunenze cyane harimo na bimwe mu byamamare bikomeye cyane hano kw’isi barimo umunyabigwi mu njyana ya Country Dolly parton.
Yagize ati “Sinzi niba ari uko imyaka yanjye itabinyemerera ariko sinari nziko hari umubyeyi wakwifotoza gutya !!!”
Mu bandi bamunenze ni umukinnyi wa Fillime Taraji Henson we yagize ati “Nick Minaj urabizi nkunda ibikorwa byawe ariko ibyo wakoze simbishyigikiye kandi ujye wibuka ko umwana wawe nakura azabona izi foto zawe.”
Si ubwa mbere Nick Minaj akoze ibintu ku mbuga nkoranyambagaze cyane cyane instagram aho akunda gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we aho akunda kuvugwa byinshi n’abamukurikira .



