
Mu gihe abanyarwanda basigaye icyumweru kimwe ngo bizihize ivuka ry’Umwana w’Imana umunsi mukuru uzwi nka Noheli uba kw’itariki ya 25 ukuboza buri mwaka . akabyiniro ka Fuschia ahazwi nko kwa Jules bongeye gutegura igitaramo cya Christmas Street Silent Disco kibera mu muhanda .
Nyuma yo kubona ibyapa byamamaza icyo gitaramo tegereye umwe mu bategura icyo gitaramo uzwi nka Rwema Denis atubwira byinshi kuri iki gitaramo kitabirwa n’abantu benshi baba baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali baje kwifatanya n’inshuti zabo kwizhiza neza umunsi mukuru wa Noheli.
Yagize ati “ nkuko bisanzwe buri mwaka dutegura iki gitaramo buri tariki 25 Ukuboza kugira tubashe kwifatanya n’abakiliya bacu kwizihiza neza n’abakiliya bacu Noheli nziza .
Tumubajije ku bijyanye n’imyiteguro yatubwiye ko imyiteguro bayirangije aho kugeza ubu ari aho bazakorera bamaze kuhemererwa n’ubuyobozi ndetse n’abadjs bazacurangira abazitabira bose uko ari batanu bamaze kubyemeza kandi biteguye .

Rwema yatubwiye kandi ko agashya kazaba kari muri Christmas Street Silent Disco y’uyu mwaka aruko umudj Mukuru azaba ari umushyitsi uvuye mu gihugu cya Tanzania uwo akaba ari RJ the Dj usanzwe akorera mu nzu ya Wasafi akaba ari nawe ucurangira umuhanzi Diamond Platnumz mu bitaramo byinshi agenda akora mu mpande zitandukanye.
Mu bandi bavanga muziki yatubwiye bazafatanya na RJ The Dj ni benshi mu bakunzwe hano mu Rwanda nka Vj Mupenzi , Dj Miller ,Dj Toxxyk, Dj danches usigaye akorera muri Uganda ndetse na Dj Roger .
Tubibutse ko iki gitaramo cya Christmas Street Silent Disco kizaba ku wa 25 Ukuboza 2019 mu muhanda uri imbere ya Fuschia Club ahazwi nko kwa Jules kwinjira bikaba bizaba ari amafaranga 5000frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi 10000frw mu myanya y’icyubahiro.