
Urugendo rumaze amezi asaga abiri rwo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 rurasozwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2020. Amatsiko ni menshi ku Banyarwanda bategereje kumenya umukobwa wambikwa ikamba ry’uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco.
Umukobwa wambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 usimbura Nimwiza Meghan ufite irya 2019, aramenyekana mu birori bigiye kubera muri Intare Conference Arena i Rusororo.
Irushanwa rya Miss Rwanda ryatangiriye mu Karere ka Rubavu ku wa 21 Ukuboza 2019, ahatoranyirijwe abakobwa batandatu bemerewe guhagararira Intara y’Uburengerazuba; ku wa 28 Ukuboza 2019 mu Karere ka Musanze hatoranyijwe abakobwa batandatu bahagarariye Amajyaruguru.
Umwaka wa 2020 watangiye irushanwa rikomereza mu Karere ka Huye aho ku wa 4 Mutarama havuye abakobwa barindwi bahagarariye Amajyepfo. Ijonjora ry’ibanze mu ntara ryasorejwe mu Karere ka Kayonza, ahavuye abakobwa 15 bahagarariye Uburasirazuba mu gihe ku wa 18 Mutarama 2020, abakobwa 20 batoranyirijwe guhagararira Umujyi wa Kigali.
Mu bakobwa 400 bose bageze ahabereye ijonjora ry’ibanze, 54 gusa ni bo bemeje abagize akanama nkemurampaka bemererwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma cyasize havuyemo 20 bagiye mu mwiherero w’ibyumweru bibiri wabereye muri La Palisse Hotel i Nyamata.
Abakobwa 20 batangiye umwiherero ku wa 9 Gashyantare 2020, ariko Ingabire Jolie Ange ntiyagize amahirwe yo gukomeza kuko yasezeye mu irushanwa kubera uburwayi.
Mu gihe cy’umwiherero aba bakobwa bahawe amasuzuma atandukanye n’imyitozo iri no mu byagendeweho mu gutanga amanota y’icumi ba mbere baza kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka basobanura imishinga yabo.
UKO IRUSHANWA RIRI KUGENDA UMUNOTA KU WUNDI:
22:09: Itorero Inganzo Ngari ryahamagawe ku rubyiniro
Ababyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari ryaserutse ahirengeye riherekejwe n’abakobwa bose 19 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Aba bakobwa bambaye bya Kinyarwanda bahawe rugari aba aribo biyerekana mu mbyino zitandukanye zigaragza umuco gakondo. Urebesheje ijisho biragaragara ko bitoje neza gutega amaboko no gucinya akadiho.
22:00: Uwase Aisha [No51] ni we mukobwa wa nyuma muri 19 banyuze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko igihugu cyiyemeje guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi hashingiwe ku rugero rwa Singapoure. Yavuze ko urubyiruko rukeneye gukomeza kwiga rwiteza imbere mu bijyanye n’ubumenyi ngiro.
21:57: Umwiza Phionah [No47] yasobanuye akamaro k’amarushanwa y’ubwiza ku mwana w’umukobwa.
21:50: Umutesi Denise [No43] yabajijwe igisobanuro cy’Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.
Yavuze ko Umwiherero ari gahunda imaze kuba inshuro 17, ihuriramo abayobozi mu nzego zitandukanye, za leta, abikorera. Yongeyeho ko wigirwamo ibibazo biri mu gihugu no kubishakira ibisubizo.
21:50: Umuratwa Anitha [No42] yabajijwe ku Nama ya CommonWealth u Rwanda rwitegura kwakira muri Kamena 2020.
Yavuze ko iyo nama igamije guhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza. Icyo u Rwanda ruzayungukiramo ni ukubona abashyitsi barimo abazakoresha Sosiyete y’Ubwikorezi ya RwandAir.
21:49: Teta Ndenga Nicole [No35] yavuze kuri gahunda yo Kwita Izina asobanura icyo imariye igihugu.
21:43: Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33] yavuze ko guha agaciro ururimi gakondo bifasha igihugu cyane ko iyo bahuje ururimi kubahuza biroroha kandi iterambere ry’igihugu iyo rizamutse byongera agaciro kacyo.
21:41: Nishimwe Naomie [No31] yabajijwe icyo azi kuri gahunda ya Rwanda Day. Yasobanuye ko ari igikorwa gihuza Abanyarwanda cyatangijwe mu 2010 bigizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame.
21:38: Mutesi Denyse [No28] yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka.
21:35: Mutegwantebe Chanice [No27] yavuze ko umugore yahawe agaciro abasha kwitinyuka ndetse anagira uruhare mu iterambere binyuze mu guhanganira imyanya ku isoko ry’umurimo.
21:34: Musana Teta Hense [No26] yanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka.
21:28: Mukangwije Rosine [No21] yabajijwe ku kijyanye n’ikurwaho rya Visa ku baturage bo mu miryango ya Commonwealth na Francophonie.
Mukangwije yavuze ko bizongera abakerarugendo, bikazamura amadevize igihugu cyinjiza.
21:23: Marebe Benitha [No18] yasobanuye ko gahunda yo kumenyekanisha u Rwanda ya Visit Rwanda yazamuye ubukungu bw’igihugu.
Yasabye Abanyarwanda gushyigikira iyo gahunda mu gukomeza kubaka igihugu n’umurage wacyo.
21:21:Kirezi Rutaremara Brune [No17]. Yabajijwe impanuro bahawe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, n’icyo ayo masomo yabamariye.
Kirezi yavuze ko amasomo bahawe afasha umukobwa kurushaho gusobanukirwa igihugu no kumenya indangagaciro zikwiye kumuranga nk’uzahagararira u Rwanda mu mahanga.
21:18: Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15] yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko Nyampinga afata nk’icyitegererezo ari Miss Mutesi Jolly watangije ibiganiro bihuza urubyiruko ndetse akaba ashyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’igitsinagore.


21:15: Irasubiza Alliance [No 11]. Yavuze ko impamvu Afurika idatera imbere ari ukubera imiyoborere mibi kuko umugabane ufite imitungo kamere ihagije yafasha umugabane kwiteza imbere.


21:11: Ingabire Rehema [No10] yabajijwe icyo azi ku barinzi b’igihango. Yavuze ko ari ibikorwa by’indashyikirwa biteza imbere ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.



21:07: Ingabire Gaudence [No8] yabajijwe ibyiciro by’Intwari no kubitandukanya. Yavuze ko ubutwari bugaragaza umuntu witanga kandi uharanira kugera ku byiza abikoreye abandi. Yasobanuye ko hari ibyiciro bitatu by’intwari birimo Imena, Ingenzi n’Imanzi.


21:02: Ingabire Diane [No7] yavuze ko mu guhangana n’abatera abangavu inda zitateganyijwe yasaba ko hakazwa ibihano ku basambanya abangavu.


20:59: Akaliza Hope [No 1] ni we mukobwa wa mbere wagize imbere y’Akanama Nkemurampaka. Buri wese ari gutombora ikibazo mu biri mu gakangara. Nyuma yo gusuhuza abakagize yabajijwe uko abona izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Ubukungu bw’u Rwanda burazamuka bitewe no kuba igihugu gitekanye bigatuma abashoramari bashora imari mu gihugu.



Impinduka mu bagize Akanama Nkemurampaka
Mu bagize Akanama Nkemurampaka bazengurutse intara zose hamwe na Miss Rwanda 2020, Miss Mutesi Jolly ni we wenyine wagaragaye mu kanama nkemurampaka hose.
Usibye Jolly Mutesi ariko kandi Evelyne Umurerwa na we wagaragaye mu kanama nkemurampaka mu majonjora yabaye muri buri ntara yongeye kwinjiramo ku munsi wo gutanga ikamba.
Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times wari wagiriwe icyizere muri Pre-Selection yongeye kugarukamo.
Hinjiyemo kandi amaraso mashya nka; Ntarindwa Diogene umunyarwenya wamenyekanye cyane nka Atome mu Rwanda.
Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver kuri iyi nshuro yinjiye mu kanama nkemurampaka.
Aba ni bo bagomba gutanga amanota aza gutanga Nyampinga w’u Rwanda. Kugira ngo umukobwa yegukane ikamba haragenderwa ku bintu bitatu aribyo; Uburanga, Ubwenge n’Umuco.
Ntalindwa Diogène wavuze mu izina ry’abagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2020 yavuze ko ubwiza butanga amanota 30, umushinga w’umukobwa ugatanga amanota 40 n’umuco ukabarirwa ku manota 30.

20:47: Abakobwa bahamagawe ku rubyiniro imbere y’Akanama Nkemurampaka. Aba bakobwa bambaye amapantalo y’umukara n’imipira y’umukara ya Miss Rwanda. Hari guseruka babiri babiri, abafana bari kubakiriza amashyi y’urufaya n’induru nyinshi ku buryo byagorana kumenya ushyigikiwe cyane.
Mu byo bari kugaragaza harimo ibyo batojwe mu gihe cy’umwiherero bamazemo ibyumweru bibiri.







20:33: Abashyushyarugamba b’ibi birori bageze ku rubyiniro
Abanyamakuru Nzeyimana Luckman na Martina Shami Abera bakora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y’u Rwanda batanze ikaze ku bitabiriye ibirori bya Miss Rwanda.
Batangiye bavuga uko urugendo rwo guhitamo abakobwa rwatangiye kugeza uyu munsi wanone, hasigayemo 19 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020.


Ba Nyampinga bafite amakamba y’umwaka ushize biteguye kutayanga
Abakobwa begukanye amakamba mu mwaka ushize biteguye kuyashyikiriza bagenzi babo bari buseruke neza.
Uhereye ibumoso hari Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity 2019, Kabahenda Ricca Michaella wabaye Nyampinga w’Umuco 2019, Muyango Claudine wahawe ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto 2019, Uwase Sangwa Odille wabaye Igisonga cya Kabiri 2019 na Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye Igisonga cya Mbere 2019.

V
Ibyamamare byitabiriye Miss Rwanda ku bwinshi
Ibyamamare mu ngeri zitandukanye byatangiye kugera mu cyumba kigiye kuberamo irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
Ijisho ry’umufotozi wa IGIHE ryabonye bamwe barimo Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka izina mu mbyino ku Isi yose.


Nishimwe Naomie yasoje amatora ari ku isonga
Mu matora yaba ayo kuri nternet no kuri SMS yarangiye saa moya z’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020. Yarangiye Nishimwe Naomie ariwe uyoboye abandi mu majwi.
Kuri internet Nishimwe Naomie yabaye uwa mbere n’amajwi 92 756 naho kuri SMS ayoboye abandi n’amajwi 79 756.

Umuteguro ni wose, umuziki ukomeje kubyinwa
19:53: Abafana benshi bamaze kwinjira mu Intare Conference Arena. Umuriri uri hejuru cyane, amajwi y’abafana ari kumvikana baririmba amazina y’abakobwa bari inyuma.
Urubyiniro abakobwa bahagararaho basobanura imishinga yabo rwateguwe, rwarimbishijwe n’indabo nziza ziri mu mabara atandukanye.
Muri aka kanya ibirori ntibiratangira, Iradukunda Grace Divine [Dj Ira] ni we uri gususurutsa abaje kureba Miss Rwanda 2020 mu miziki itandukanye irimo iy’Abanyarwanda n’iyo muri Amerika.






Imodoka ihabwa Nyampinga w’u Rwanda yagejejwe mu Intare Arena
Imodoka ihabwa Miss Rwanda 2020 yagejejwe mu Intare Arena, mbere yuko ibirori bitangira imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ihembwa Nyampinga w’u Rwanda 2020 yamaze kwinjizwa ahari kubera ibi birori itwikiriwe.
Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Uruganda rwa Africa Improved Foods ari nayo izahemba Nyampinga w’u Rwanda 800 000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka azamarana ikamba.


Intare Arena niyo Nimwiza Meghan yambikiwemo ikamba amaranye umwaka
Inyubako ya Intare Arena niyo yakiriye ibirori byatangiwemo ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, ryegukanywe na Nimwiza Meghan ku mugoroba wo ku wa 26 Mutarama 2019.



Rwarutabura wa Rayon Sports ashyigikiye Umutesi Denise
Ngenzahimana Bosco [Rwarutabura]umenyerewe nk’umufana ukomeye wa Rayon Sports ari mu bashyigikiye Umutesi Denise [No43].
Rwarutabura witabiriye Miss Rwanda avuye kwa muganga nyuma yo gukubitwa agakomeretswa ku mugoroba wo ku wa 21 Gashyantare 2020, yabwiye IGIHE ko yemeye kuza gushyigikira mushiki w’inshuti y’umuryango we.
18:30: Abantu batangiye kwinjira mu Intare Conference Arena ahagiye kubera irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda. Hari gucurangwa indirimbo zitandukanye ari nako abafana benshi bazibyina bagaragaza akanyamuneza.





Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abakobwa bahatana babubekereye
Imihanda myinshi iri kwerekeza i Rusororo ku Intare Arena ahatangarizwa Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Abitabiriye ibi birori bashyiriweho imodoka zibakura kuri Stade Amahoro i Remera zibageza i Rusororo.
Mu masaha ya saa Kumi n’imwe, abantu benshi bageze aho irushanwa ribera, baserutse bafite ibyapa biriho amazina y’abakobwa bashyigikiye bifuza ko aribo bakwambikwa ikamba.
Urebye ku maso yabo bifitiye icyizere, bambariye gushyigikira abakobwa babo no kuza kubabona bashinjagirana isheja bambikwa ikamba.
Usibye ibyapa, bambaye imipira iriho amazina n’amafoto y’abo bashyigikiye. Bicaye ahantu hamwe ku buryo umuriri wabo ushobora gusakara ukagera kuri benshi mu bateraniye mu Intare Arena.







Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016, Iradukunda Elsa afata irya 2017, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane mu gihe iriheruka mu 2019 ryatwawe na Nimwiza Meghan.

Uburanga bw’abakobwa 19 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020
1.Irasubiza Alliance [No 11]

2.Nishimwe Naomie [No31]

3.Mutesi Denyse [No28]

4.Ingabire Gaudence [No8]

5.Ingabire Rehema [No10]

6.Musana Teta Hense [No26]

7.Kirezi Rutaremara Brune [No17]

8.Mukangwije Rosine [No21]

9.Ingabire Diane [No7]

10. Umwiza Phionah [No47]

11.Mutegwantebe Chanice [No27]

12.Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15]

13.Akaliza Hope [No1]

14.Umuratwa Anitha [No42]

15.Marebe Benitha [No18]

16.Teta Ndenga Nicole [No35]

17.Uwase Aisha [No51]

18.Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33]

19.Umutesi Denise [No43]
