Kwibuka 25 : Ubutumwa bw’umunyamideli Dady De Maximo buhumuriza benshi mu bacitse kw’icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Kw’Itariki ya 7 Mata 2019 nibwo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo aho hibukwa ku nshuro ya 25 abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva kuri iyo tariki hano mu Rwanda no hanze yarwo abantu mu ngeri zose  bagiye batanga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside  yo muri 1994

Mwicira Mitali Dady de Maximo wamenyekanye guhanga imideli mu Rwanda, akaba yaranakoze filime yise ‘By the Shortcut’ ivuga ku batutsi bishwe bakajugunywa mu mazi, nawe yafashe mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yavuze ko abarokotse banyuze mu bihe bibi byakomerekeje imitima yabo, ariko ko bakwiye kubirenga ntibigunge.

Yagize ati “ Urugendo rw’ubuzima, uraseka ugakandagira amahwa ugakomeza, ibihe biradukurikirana ariko mu ntimba burya naho hava imbuto, mu bubabare kubakibugendana nabazabupfana icy’igenzi ni ugushima buri segonda kandi wananirwa ntiwicire urubanza.”

“Twabonye bibi, twakorewe bibi n’uwahungabana afite impamvu, ni bibe uyu munsi uryame ejo ubyuke ukomeze urugendo, useke, weme kuko hari abo byubaka utabizi.”

Yakomeje ashimira Imana yakomeje kurinda abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimira ingabo za FPR Inkotanyi ziyemeje guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga inzirakarengane.

Ati “Mana warakoze kuturinda no kudukomeza mu myaka 25 ishize. Nkomeje abafite ibikomere bitazashira, kandi nkomeje abavandimwe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nshimira kandi by’iteka Inkotanyi n’undi wese waba yarakoze neza mu bihe by’amage. Mana warakoze ni ku bwawe.”

Uretse filime ‘By The Shortcut’ igaragaza amateka n’ubukana bya Jenoside, Dady de Maximo yagiye ahanga imivugo itandukanye nayo ifasha abanyarwanda kwibuka.

Kuri ubu uyu musore wakunzwe cyane kuri Radio Contact Fm aho yakoraga ikiganiro cy’igitaramo yibera mu gihugu cya Autriche aho yagize gukomeza amasomo ye ndetse n’akazi ke k’imideli .

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *