
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, banenyegeza urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26.
Kuri uyu wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26.
Ni umuhango wabaye mu gihe gito kandi witabirwa n’abantu bake mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange, nyuma banenyegeza urumuri rw’icyizere.
Urumuri rw’Icyizere rusobanura kudatezuka ku rugamba rwo gushaka amahoro, kubabarirana ndetse no kugera ku bumwe n’ubwiyunge kw’Abanyarwanda.
Mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo, Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe haba imihango yo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu, urugendo rwo kwibuka, ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro aho abantu batuye.
Yashimangiye ko kuba uyu mwaka bitazakorwa bidashobora kubuza abanyarwanda kuzuza inshingano yo kwibuka.
Ati “Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa”.
Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, kuri iyi nshuro abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.

Urwibutso rwa Kigali ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo kuko basaga 250000 bavanywe hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.






Amafoto : Village Urugwiro