
Mu gihe abanyarwanda ku mpande z’isi yose bitegurwa bitegura kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni bazira uko bavutse uyu musizi abin abinyujije mu mu mpano ye yo guhanfga yashyize hanze Umuvugo afatanyije na Jules Sentore bise “NYIRAMUBANDE “
Mu kiganiro na KIGALIHIT yadutangarije ko uyu muvugo NYIRAMUBANDE yawanditse yifuza gutanga ubutumwa bwafasha muri iki gihe abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Yagize ati :Nk’umwanditsi hari igihe igihe wumva ubutumwa bukujemo noneho ukifuza uburyo ubugeza ku bantu akaba ariyo mpamvu nanditse uyu muvugo nkawita NYIRAMUBANDE .
Ntazinda kandi yatubwiye ko Umuvugo wa NYIRAMUBADE wubakiye ku butumwa bukubiye mu ngeri eshatu aho wumvikanamo ijwi ritabaza , Ijwi ryatabaye ndetse n’ijwi ry’igihango ku gihugu kivuye mu bihe by’amatege akomeye cyane .
Tumubajije niba uyu muvugo yarawukoze ashaka kuvuga ku buzimwa bw’ibyo yaba yaranyuzemo yatubwiye ko ari inganzo ye ku giti cye ariko akaba yarawanditse mu buryo umuntu wese waciye mu bihehe bibi muri Jenoside yakorewe abatutsi ashobora kwibona muri ibyo bihe bibi bitazava mu mitwe y’abanyarwanda
Ku bijyanye no kuba yarahisemo gukorna umunyempano mu njyana gakondo Jules Sentore yatubwiye ko mu buzima busanzwe ari inshuti ye kandi akaba afite ubuhanga n’ijwi ryihariye mu njyana gakondo .
Mu butumwa uyu muhanzi yageneye abahanzi Nyarwanda muri rusange yabasabye ko muri iki gihe Twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi murib1994 yabasabye ko bo nk’ijwi ryumvwa na benshi kandi bafata nk’imboni ya rubanda kubera ubutumwa butandukanye bacisha mu bihangano byabo ko basabwa gukora ibihangano byinshi birimbo ubutumwa bukomeza imitima yakomerekejwe nayo marorerwa cyane cyane abacitse kw’icumu .
Ku bijyanye n’igihe kitoroshye isi yose ndetse n’abanyarwanda barimo cy’icyorezo cya COVID-19 yasabye abahanzi nk’abandi banyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta mu buryo bwo gukomeza kwirinda icyo cyorezo baguma mu rugo ndetse bakanakomeza gukujya bakaraba intoki buri kanya ndetse no kwirinda kwikora mu bice b’umubiri nko ku munwa , ku mazuru na handi hose hatuma icyo cyorezo gikwirakwira hose .
Menya byinshi kuri Ntazinda Marcel

Ntazinda Marcel Ni umugabo wo w’igikwerere akab ari umunyarwanda ukunda kandi ukomeye ku muco w’abasekuru ari nawo wa Kinyarwanda iteka uharanira kuba umuntu nyamuntu uzira umugayo kandi agahora yifuza ko isi yabaho isendereye amahoro.
Arubatse afite umugore umwe n’abana babiri ni umwanditsi akaba n’umushakashatsi ku mateka y’isi ariko by’umwihariko ku mateka y’Urwagasabo (Rwanda) ,akaba akora mu kigo gishinzwe guhererekanya amakuru ku myenda (Transunion Rwanda ) ikaba yarahoze yitwa CRB(Credit Reference Bureau).
Mu buhanzi bwe Ntazinda yakoze imivugo myinshi ijyanye na gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi gusa Umuvugo Nyiramubande akaba ariwo abashije gushyira hanze mu buryo bw’amajwi ukorewe mu byuma bya kizungu,akaba yaranakinnye mu kinamico zitandukanye nkiyo bita Impano ndetse n’impamba .
Ntazinda kandi azwi kuba ari umwe mu bantu bafasha Jules Sentore kwandika zimwe mu ndirimbo zijyanye no kwibuka aho yamwandikiye indirimbo yashyize hanz eubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 25 yitwa ¼ cy’ikinyejana .

Umuvugo NYIRAMUBANDE wakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Madebeat naho atunganywa na Mazimpaka Jean Pierre
Kanda hano wumve umuvugo NYIRAMUBANDE ya Ntazinda Marcel na Jules Sentore