Kwita Izina 2019 : RDB yateguye umuhango wo kwita Izina abana b’Ingagi 25 isaba n’abanyarwanda kuzitabira uwo muhango ari benshi .

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, kiri mu myiteguro y’umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo Kwita Izina,mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 15, aho muri uyu mwaka abana 25 b’ingagi ari bo bazahabwa amazina.

Iki gikorwa ngarukamwaka kiri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, giteganyijwe ku wa 6 Nzeri 2019, kikabera  mu Kinigi mu Karere ka Musanze.aho RDB inasaba abanyarwanda kuzaza ari benshi muri uwo muhango wo kwita izina kugira bazakirane ubwuzu abashyitst baba batumiwe .

Imbaraga u Rwanda rukoresha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima zikomeje no gutanga umusaruro kubera ko n’inyungu ituruka mu bukerarugendo igenda izamuka, hamwe n’abasura ingagi by’umwihariko. Mu 2017 Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasuwe n’abantu 35 567, ibyara inyungu ya miliyoni $16.75.

Ibarura ryakozwe mu 2016 ryerekanye ko umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera mu gice cy’ibirunga, aho habarurwaga ingagi 604 ziba mu miryango 41, bingana n’izamuka rya 26% kuko zavuye kuri 480 zabarurwaga mu mwaka wa 2010.

Kwita Izina ni umuhango witabirwa n’abashyitsi baba abo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, aho ingagi ziba zavutse buri mwaka zihabwa izina, mu mugenzo umaze kumenyerwa kandi ufite uruhare mu kumurikira amahanga ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo.

Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gusangiza abaturage baturiye pariki ku nyungu ituruka mu bukerarugendo, aho kuva mu 2005 bahabwaga 5% k’umusaruro wabwo, mu 2017 aza kongerwa agera ku 10%

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *