
Mu gihugu cya Kenya umugore witwa Linda Namukuchu Urandu yiyemereye kuri Radiyo ko yishe umugore wamutwariraga Umugabo bigatuma bahora mu Ntonganya zidashira.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Ghafla.com cyo muri icyo gihugu uyu mugore Linda Namukuchu Urandu yitangarije ko nyuma y’igihe kinini umugabo we afite umukobwa wahoraga amuhamagara buri joro byatumaga umugabo we atuzuza inshingano ze mu rugo nuko umujinya umwishe afata icyemezo cyo kuzashaka uwo mukobwa akamwihanangiriza ..
Nkuko yari yabyimeje abinyujije ku musore w’inshuti bakoze Imipango y’uburyo bazagera kuri uwo Nyakwigendera maze , umusore atangira kujya yiyegereza uwo mukobwa kugeza ku munsi yamuhamagaye umukobwa akava iwabo I Mombasa akaza kureba uwo yitaga umukunzi we mushya I Nairobi bagasangira nyuma yamara gusinda akamwicira mw’icumbi bari bafashe.
Nyuma yo kwuzuza Umugambi we wo guhitana iryo habara ryari ryaratumye atakirebwa neza n’umugabo uyu mugore yahise ava mu rugo atangira kugenda yihishahisha muri Nairobi aho yakoreshaga uburyo bwo kwiyoberanya mu myirondoro ye.
Nyuma y’imyaka 6 yihishahisha uyu mugore binyuze ku kiganiro gica kuri Radio Jambo nibwo uyu mugore yatangaje neza uburyo uburakari bwatumye yaka umuntu mugenzi we ubuzima , akimara kuviga gutyo inzego zishinzwe umutekano zo muri Kenya zahise zimuta muri yombi aho ubu akukiranyweho icya cyo kwica