Abakobwa 10 bazahagararira amajyepfo batunguranye mu bisubizo byabo (Amafoto)

Intara y’Amajyepfo ubu niyo itahiwe gutanga abakobwa bazayihagararira muri Miss Rwanda 2019. Igikorwa cyo kubahitamo kigiye kuba muri Credo Hotel iherereye mu mujyi wa Huye. Guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bari bat amakyeangiye kuhagera.



Huye ni umujyi ufite amateka mu bintu by’imyidagaduro, ahanini bishingiye n’uko ari ho hahoze kaminuza nini kandi yubashwe cyane kurusha izindi mu Rwanda. Kuri ubu hari ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ribarizwamo amasomo atandukanye. Ni umujyi twasanzemo amafu menshi dore ko nta zuba ryavaga nyamara nta n’imvura yari ihari.

Saa Munani zuzuye: hari hatangiye igikorwa cyo gutanga imyirondoro, gupimwa ibiro n’uburebure ku bakobwa bitabiriye irushanwa ngo harebwe niba bujuje ibisabwa ari byo imyaka itarenze 25, metero na santimetero 70 z’uburebure ndetse n’ibiro 75. Abakobwa bitabiriye i Huye kugeza ubu ni benshi egereranyije no mu ntara zabanje mu Majyaruguru no mu Burengerazuba. Reba amafoto ya bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ubwo bapimwaga banabazwa imyirondoro.

Nyuma yo kuva I Huye, hazakurikiraho Kayonza ku munsi w’ejo tariki 23/12/2018 ubwo hazaba hatoranywa abakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba. Tubibutse ko kugeza ubu ibihembo bizahembwa uzatsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda byongerewe bikaba kuzahembwa imodoka, ibihumbi 800,000 buri kwezi mu gihe cy’umwaka ndetse no kuba branda ambassador wa Cogebank.

Ibisonga 2 bizamukurikira nabyo bizahabwa ibihembo, dore ko igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa ibihumbi 500,000Rwf.

Reba Uko byifashe mu mafoto i Huye

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *