Live : Musanze niho gutoranya abakobwa bazahatana mw’irushanwa rya Miss Rwanda2019 bihereye(Amafoto)

Irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda ku nshuri yaryo ya 8  rigiye gutangirira mu karere ka Musanze aho abakobwa  biyandikishije  batangira gutoranywamo abazahagarira intara y’amajyaruguru..

Dusubiye inyuma mu mateka ya Nyampinga w’u Rwanda  ubundi yatangiye mu   mwaka wa 1993 ahatowe Uwera Dalila akaba ariwe wabaye nyampinga wa mbere w’U Rwanda .

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994  ku bufatanye na na Rwandatel hongewe gusubukurwa ibikorwa bya Nyampinga w’U Rwanda muri 2009 aho icyo gihe ryegukanywe na  Bahati Grace wari uhagarariye intara y’amajyepfo  .Mu mwaka wa 1012  ryagukanwa na Kayibanda Mutesi wamaze imyaka ibiri atarabona umusimbura  kugeza aho iryo rushanwa rishyiriwe mu maboko ya Rwanda Inspiration Back Up aho  mu mwaka wa 2014 ryagukanywe na Colombe Akiwacu ,Mu mwaka wa 2015 ritwara na Kundwa Doriane ,muri 2016 Jolly Mutesi ,Muri 2017 ritwarwa na Iradukunda  Elsa ,Muri 2018 rifitwe na Iradukunda Liliane .

Ubusanzwe irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda rigamije gutora umukobwa ufite ubwiza ,ubwenge n’umuco .

Biteganyijwe ko kw’isaha ya Saa munani abakobwa  bose baraba biyandikishije bari butangire guca  imbere y’akanama nkemurampaka kugira ngo harebwemo abakobwa bari buhagararire intara y’amajyaruguru.

Reba uko byifashe ahagiye kubera uwo muhango mu mafoto

Igikorwa cyo gutoranya ba Nyampinga mu majyarugur kirabera muri Hotel La Palma 
Abakobwa bashinzwe kwandika abakobwa baza kwiyandikisha  bagahereye igihe 
Itangazamakuru ryahageze ryiteguye kugeza ku banyarwanda uko icyo gikora kiri bugende

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *