Lucas Torreira na Matteo Guendouzi nibo bakinnyi bitwaye neza Muri Arsenal uyu Mwaka

Umutoza Unai Emery umaze umwaka atoza ikipe ya Arsenal yatangaje ko abakinnyi be bose bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino ariko ku isonga haza Lucas Torreira na Matteo Guendouzi baziye rimwe.

Emery yabwiye abanyamakuru ko aba bakinnyi bitwaye neza mu mwaka wabo wa mbere ku buryo umuntu atatekereza kandi Premier League ari shampiyona ikomeye kandi ikunda kugora abakinnyi bayijemo bwa mbere.

Yagize ati “Dufite abakinnyi barenga 25, ariko dukinisha abakinnyi 11 muri 18 baba batoranyijwe,biba bigoye guha amahirwe buri mukinnyi wese.Hari abakinnyi bitwaye neza barimo Lucas Torreira na Matteo (Guendouzi).Mu mwaka wabo wa mbere muri shampiyona ikomeye ya Premier League.Nibo bakinnyi 2 mbona bitwaye neza cyane.”

Uretse aba bakinnyi 2,Unai Emery yavuze ko abandi bakinnyi yashimye urwego rwabo harimo Aubameyang, Lacazette, Kolasinac na Bernd Leno.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *