
Umuhanzi Mani Martin yasohoye amashuho y’indirimbo yise “Amahwemo”, inkuru y’urukundo rw’umusore wakunze umukobwa bahujwe n’ibyishimo by’akanya gato bikazamuviramo kubura amahwemo amusaba ko yamwihebera burundu.
Ni yo ndirimbo ya mbere Mani Martin yashyize hanze muri uyu mwaka. Ni nayo ndirimbo kandi ya mbere uyu muhanzi akoranye n’umucuranzi wa Gitari, Clement watangiye urugendo rwo gutandukanya indirimbo z’abahanzi.
Mu ndirimbo ‘Amahwemo’, uyu musore avuga ko yahuye n’uyu mukobwa ubwo yari ategereje uwo batahana akamwishyura yishakira ubuzima.
Mani Martin aririmba avuga ko uyu musore yabuze amahwemo akifuza ko yabana n’uyu mukobwa akaramata.
Uyu musore asezeranya uyu mukobwa ko azamwibagiza amajoro y’imbeho kandi ko atazamutenguha n’ubwo nawe yaje nk’abandi bose.
Iyi ndirimbo ‘Amahwemo’ isohotse isanganira indirimbo nka ‘Idini y’ukuri’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora.
Amashusho yayo yayakoze mu buryo mbarankuru bushushanya inkuru yo mu ndirimbo ubwayo.
Mani Martin yatangarije KIGALIHIT, ko uko agiye gukora amashusho y’indirimbo ahindura uburyo agaragaramo.
Avuga ko aba ashaka guhanga ibishya ari nayo mpamvu muri iyi ndirimbo afite inyogosho idasanzwe ndetse n’umukobwa yifashishije nk’umukinnyi w’imena.
Ati “Ntabwo ariko buri gihe uko ngaragara mba mbifitiye ibisobanuro. Gusa mba ngomba kugaragara mu buryo butandukanye kandi bwa gihanzi.”
Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Clement the Guitarist na Nizbeats wakoze ‘mix’ yayo.
Amashusho yayo yatunganyijwe na Gerard Kingsley, umuto mu myaka mu bamenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda.