Marina afatanyije na Safi bashyize hanze indirimbi bise true love

Marina na Safi Madiba bahuriye mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane, bakoranye indirimbo nshya bise ’True Love’.

Mu kiganiro kigufi kigalihit yagiranye na Gahunzire Arstide uhagarariye The Mane, yadutangarije ko iyi ndirimbo aba bahanzi bayikoze kubera ibyifuzo byinshi bagiye bakira biturutse ku bakunzi ba muzika yabo

Yagize ati ”Twe dukorera abafana bacu, nibo basabye ko iyi ndirimbo ikorwa, tumaze kumva ubusabe bwabo twahisemo kuyibakorera.”

Iyi ndirimbo nshya ya Marina na Safi Madiba yakozwe na Nessim, Umunya-Uganda umaze kwigwizaho ibiraka by’abahanzi b’abanyarwanda baba bashaka gukoresha indirimbo nziza, kuko ari umwe mu bagezweho i Kampala.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ariko amashusho yayo ntiyahise asohoka nubwo kuyafata no kuyatunganya bisa n’ibiri kugana ku musozo.

Igiye hanze nyuma ya ’Nari High’ yahuje abahanzi bose bo muri The Mane, mu gihe Safi Madiba ku giti cye aheruka gushyira hanze indirimbo yise ’Original’, Marina we akaba aheruka gusohora iyitwa “Mbwira” yakoranye na Kidum.



auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *