Marina agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi

Umuhanzikazi Marina Deborah ubarizwa muri ‘Label’ ya The Mane agiye gukorera igitaramo ku mugabane w’uburayi aho agiye gutaramira abanyarwanda n’abandi batuye mu Bubiligi

Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzikazi agiye gutaramira i Burayi. Iki gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 22 Gashyantare 2020 guhera saa mbili z’umugoroba.

Marina yavuze ko atangiye neza umwaka wa 2020 ajya gutaramira abafana be batuye i Burayi. Ati “Uko niko ntangiye vision 2020. Bantu banjye bo muri Bruxelles mwiteguye umukobwa wanyu Marina…The Mane on the top.

Iki gitaramo cyatewe inkunga na Sosiyete ya RwandAir kizayoborwa na Dj Princess Flor ndetse na Dj Toxxyk wacuranze mu gitaramo cyahabereye umwaka ushize agatanga umunezero.

Marina ugiye gutaramira i Burayi afite indirimbo zikunzwe nka ‘Ni wowe’, ‘Log out’, ‘Mbwira’ yakoranye na Kidum, ‘Karibu’, ‘Decision’ n’izindi.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *