
Uwase Ingabire Marina Ukoresha amazina ya “Marina” mu muziki nyarwanda,ni umuhanzikazi w’umunyarwanda umaze kubaka Izina hano mu Rwanda mu gihe gito ndetse no hanze yarwo nko muri Uganda ndetse na Tanzaniya kuko yagiye akorana n’abahanzi baho ndetse akanahakorera ibitaramo.
Marina ubarizwa mu ihuriro ry’abahanzi{Lebel} rikomeye hano mu Rwanda rizwi nka “The Mane”yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo “Marina”,Tubisubiremo,Impano,Love you n’izindi nyinshi cyane ni umuhanzi uhagaze neza kibuga cya muziki nyarwanda nkuko binagaragazwa n’abakunzi ba Muzika Nyarwanda,Umukobwa umaze kugira byinshi amaze kugiraho abikesha “The Mane”nk’ihuriro asanzwe abarizwamo rinamufasha byinshi.
Marina uherutse gushyira Hanze Indirimbo nziza nshya yitwa “Logout” indirimbo imwe rukumbi yasohoye ari wenyine{Single} Kuva yagera muri The Mane nyuma yuko inyinshi yakoraga yabaga afatanyijemo
Afatanyije na “The Mane”ihagarariwe na Bad Rama abarizwamo na Company yitwa”DIDYD’OR” Marina yateguye igitaramo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12.10.1018,Igitamo yise Logout cyigamije kumenyekanisha iyi ndirimbo,iki gitaramo kiraza kubera I Remera ahazwi nko Muri The Junction Lounge & Club haherutse no kubera igitamo kidasanzwe kiswe “Deshile Party”cyabayemo udushya twinshi .
Logout Party iratangira i saa mbiri 20:00pm z’umugoroba aho kwinjira muri iki gitaramo biza kuba ari amafaranga ibihumbi bibiri gusa 2000frw ndetse imiryango ikaza kuba ifunguye guhera 18:00pm aho aba Dj batandukanye baza kuba bari gususurutsa abaza kuhagera kare.