Marina azataramira abakunzi be mu kabyiniro ka Top Chef.

Nkuko bimaze kumenyerwa n’abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakiliya  b’akabyiniro kazwi nka Top Chef gaherereye Nyabugogo buri mpera za z’icyumweru   babategurira Igitaramo cyitwa The Supestar  night aho babatumirira umuhanzi akabataramira .

Nkuko twabitangarijwe n’abategura icyo gitaramo  nkuko bisanzwe  haza umuhanzi ndetse  bakanataramirwa n’ababyinnyi  bo muri ako kabyiniro aho baba barangajwe imbere n’abanyarwenya  bagibigize  umwuga  kugira ngo barusheho gufata neza abakiliya babo badahwema  kuza kwishimana nabo .

Yakomeje agira ati kuri iki cyumweru tuzataramirwa n’umuhanzikazi   Marina akaba akunzwe cyane mu ndirimbo nka Tubisubiremo ,Like  That ,Marina ,Decision , love you yakoranye na Harmonize ,Byarara bibaye  aho uyu mukobwa  azazibaririmbira zose .

Mu kiganiro na Kigalihit  Marina yadutangarije ko yiteguye gushimisha abakunzi be abizeza ko abahishiye byinshi aboneraho kubasaba ko bazitabira icyo gitaramo ku bwinshi .

Tubibutse icyo gitaramo cya Marina Kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018 aho muzaba munari kumwe n’abanyarwenya Mc Musebeyi,Mc Kasumali , ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi kuva Uganda rizwi nka Kaza Kids Crew ,akandi gashya gahishiwe abakiliya nuko uzajya Ugura mutzig 4 bakakongeza 1 .

Nsanzabera Jean Paul

www.kigalihit.rw 

511 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.