
Umuhanzikazi Marina ubwo yari asesekaye ku kibuga cy’idege i kanombe yatangaje ko yashimishijwe n’igitaramo yatumiwemo muri Uganda aho yahuriye n’ibindi byamamare ndetse akanakirwa kuburyo bushimishize n’abakunzi b’ibihangano bye.
Umuhanzikazi Marina
Marina umwe mu bahanzikazi bakunzwe hano mu Rwanda yakoreye igitaramo cye cya mbere hanze y’u Rwanda aho cyabereye mu Gihugu cya Uganda iki gitaramo kandi yahuriyemo n’ibyamamare byinshi harimo nka Dr Jose Chameleone.
ubwo yageraga ku kibuga cy’idege i kanombe Marina yadutangarije ko yishimiye uko igitaramo cyagenze nubwo mugutaha ikibazo cy’umutekano muke uri muri Uganda cyababereye ingume kugeza ubwo indege ibasize.
“Nibintu byiza cyane, nagize Experience nziza kuko nahuye n’abantu batandukane, nahuye n’abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Pallaso,Eddy kenzo,Labadaba(…) nagize amahirwe yo gutumirwa kuri Televisiyo ya NBS nkora show live byari byiza biba bishimishije ikindi nahuye numu model wambere muri Tanzania nawe yari yatumiwe”- Marina avuga kurugendo rwe muri Uganda
Ku kibazo cy’imyigaragabyo iri kubera Uganda isaba ko umuhanzi Bobi Wine yarekurwa iyi yanatumye Marina nabo barikumwe basigwa n’indege yagize ati “Eeheh man biba bimeze nka Film, ni ibintu ureba ukibaza uti ndarara muri iki gihugu cyangwa ndare ntashye …”
Tubibutse ko iki gitaramo Marina yitabiriye muri Uganda cyateguwe na Judith Heard umunyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda ari nawe watumiye Marina akaba ari igitaramo cyahuje abakoresha imbuga nkoranyambaga.
REBA VIDEO MARINA ASOBANURA BYINSHI KU RUGENDO RWE MURI UGANDA