Marina yahagaritse gukora Muzika bitungura ubuyobozi bwa The Mane

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko yahagaritse gukora amashusho y’indirimbo ze mu gihe kitazwi kubera impamvu nazo adasobanura.Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kanama 2018 nibwo umuhanzikazi Marina yashyize hanze amashusho amugaragagaza avuga ko abaye ahagaritse gukora amashusho y’indirimbo ze mu gihe kitazwi.

Marina yavuze ko ari umwanzuro wa mugoye gufata ndetse yumvikanisha ko atabanje kubijyaho inama n’abamufasha (The Mane) kuko mu bo yiseguyeho nabo barimo.

Yagize ati “ Karibu ni indirimbo ya nyuma mfatiye amashusho, ni umwanzuro ukomeye ku buzima bwanjye, abafana banjye ari bo nita abakunzi banjye, itangazamakuru n’abamfasha (management), ariko nanjye ubwanjye byangoye. Ntabwo ndamenya igihe nzongera kubitangirira nkavuga ngo nsohoye amashusho, ariko icyo nziko kuri Karibu niho mbaye mpagarikiye.”

Mu Kiganiro twagiranye n’uyu mukobwa umaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihe gito, yatubwiye ko impamvu y’iki cyemezo ikiri ibanga, igihe cyo kuyitangaza kikaba kitaragera.

Abajijwe niba bitazafatwa nko kwica amasezerano yari yaragiranye n’abamufasha, yavuze ko atari ko abitekereza ndetse ko bafite umwanya uhagije wo kubiganira.

Yagize ati “ njyewe n’abamfasha tugiye kubiganiraho, ngiye kujya Kampala mfiteyo igitaramo, ngiye kujya London mfiteyo ibitaramo bitanu mu mijyi itandukanye, tuzabona umwanya uhagije wo kuba twabiganira.”

Mupenda Ramadhan (Bad Rama) uyobora The Mane ifasha Marina, yabwiye Eachamps ko yari yarabwiye uyu mukobwa ko mbere yo gufata iki icyemezo nawe yari kubanza akabitekerezaho, gusa byarangiye abikoze batabyumvikanyeho neza.

Yagize ati “ntabwo navuga ko twabiganiriyeho byimbitse, ariko yabimbwiyeho, mubwira ko igihe cyose yaba yabitekerejeho nta kibazo mbifiteho. Ariko nk’umuntu ushinzwe kumenya inyungu ze nari navuze ko hari icyo ngomba kubanza gutekerezaho ariko ubwo yabikoze mbere nabwo ubwo hari indi mpamvu, bishoboka ko hari ikintu kimubangamiye, nanjye nkeneye kuganira nawe.”

Bad Rama avuga ko kugeza ubu nta kibazo na kimwe bari bafitanye n’uyu mukobwa ku buryo cyaba intandaro yo guhagarika gukora amashusho y’indirimbo ze.

Kugeza ubu icyemezo cya Marina nta ngaruka cyagira ku masezerano ye na The Mane, gusa umujyanama we yavuze ko, bishobora guhinduka mu gihe igihe yihaye asanze ari kirekire birenze kwihanganirwa.

Yagize ati “icyo nkeneye kumenya ni icyo gihe runaka, kuko wenda hari igihe runaka cyabaho kigatuma naba numva kirengereye cyangwa se ntacyo gitwaye, uwo mwanya nawumuha, nabyita nk’ikiruhuko mu bijyanye n’amashusho.

Marina yari ataramara umwaka atangiye gukorana na The Mane yasinyanye nayo amasezerano y’imyaka 10. Bari bamaze kumukorera indirimbo zitandukanye Harimo n’iyo yakoranye na Harmonize wo muri Tanzaniya yitwa Love U.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *