
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’Amaguru (Amavubi), Mashami Vincent yashyize hanze abakinnyi 27 bagomba gutangira umwiherero bitegura imikino ibiri bazacakiranamo na Guinea mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AFCON 2019) kizabera muri Cameroun.
Abakinnyi nka Djabel,Bashunga bakinira ikipe ya Rayon Sports bahamagawe n’umutoza ngo nabo baze bamufashe kuko batari bahamagawe ubushize ubwo Amavubi yatsindwaga na Cote d’ivoire 2-1.
Aba baje babisikana na Ntwari Fiacre,Faustin Usengimana(Khitan Sports, Kuwait) ndetse na Sibomana Patrick Pappy(FC Shakhtyor, Belarus) batahamagawe kuri iyi nshuro.
U Rwanda ntabwo rwatangiye neza uru rugamba kuko rumaze gutsindwa imikino ibiri ya mbere rwakinnye mu itsinda H ruherereyemo harimo uwo batsindiwe i Bagui na Centrafrique ndetse n’uwo baherutse gutsindirwamo i Kigali n’Inzovu za Cote d’Ivoire 2-1.
Ubu amaso ahanzwe imikino ibiri ikurikirana u Rwanda ruzakina n’ikipe y’igihugu ya Guinea bahimba Syli National aho umukino wa mbere uzabera i Conakry ku ya 12 Ukwakira 2018 maze nyuma y’icyumweru Amavubi yakire i Kigali iyi kipe nubundi mu mukino uzaba ari uwa mbere mu yo kwishyura, mbere yo kwakira Centrafrique no gusura Cote d’Ivoire.
Ni muri urwo rwego umutoza Mashami Vincent uzaba atoza umukino we wa kabiri yahamagaye abakinnyi agomba gutangirana nabo umwiherero. Ni abakinnyi 27 barimo Manishimwe Djabel atari yagiriye icyizere mu mukino ushize.
Dore abakinnyi Umutoza Mashami Vincent yatoranyije
Abazamu:Kwizera Olivier (Free State Stars, South Africa), Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports FC) and Rwabugiri Omar (Mukura VS)
Ba Myubagiro: Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports FC) and Rusheshangoga Michel (APR FC).
Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Ngendahimana Eric (Police FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC) and Ciza Hussein (Mukura VS)
Ba rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) and Usengimana Dany (Tersana SC, Egypt).
Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda H n’amanota 0 mu mikino ibiri, ni nyuma yo gutsindwa na Centrafrique ibitego 2-1 na Cote d’Ivoire bitego 2-1.
Guinea iyoboye iri tsinda n’amanota 6, ikurikiwe na Cote d’Ivoire na Centrafrique zombi zifite amanota atatu kuri buri imwe.