Meddy ahatanye n’ibihangange muri Mtv Africa Music Awards nka Kaligraph Jones, Pallaso, Sarkodie, Tiwa Savage,Rayvanny

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Meddy, ari mu bahanzi bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards bizatangirwa muri Uganda.

Meddy ari mu cyiciro cya Listners Choice aho ahanganye n’abandi barimo Kaligraph Jones, Pallaso, Sarkodie, Tiwa Savage n’abandi.

Ni ku nshuro ya mbere umuhanzi w’umunyarwanda ajya mu bahatanira ibihembo bya MTV Africa Music Awards.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi, umuhango wo kubishyikiriza ababitsindiye uzabera i Kampala muri Uganda tariki 20 Gashyantare 2021.

Gutora bikorerwa ku rubuga rwa interineti rwa MTV Africa Music Awards. Meddy ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze kugira urwego bageraho ku ruhando rwa Afurika cyane cyane abikesha indirimbo ye yitwa Slowly yakunzwe bidasanzwe kuri ubu ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 40 ku rubuga rwa YouTube.

Indirimbo yitwa “Dusuma” yakoranye na Otile Brown iri mu zakunzwe cyane ku mugabane w’Afurika mu mwaka wa 2020.

Meddy abaye umunyarwanda wa mbere uhatanira MAMA

Share

Share

669 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.