
Mu gihe abanyarwanda bitegura kwinjira mu minsi mikuru y’Ubunani na Noheli Polisi y’igihugu ikomeje ku ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro ibasaba kwirinda impnauma muri iyi minsi tugiye kwinjiramo .
Ni muri ubwo buryo umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy muri muzika nyarwanda ku bufatanye na Airtel na Polisi ‘u Rwanda yakanguriye abanyarwanda bose kwirinda gukora amakosa yo kunywa ibisidinsha muri iki gihe gikomeye cy’iminsi mikuru.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse n’iza Airtel Rwanda uyu muhanzi yagize ati “ Banyarwanda banyarwandakazi muraho? Ni Meddy, ibihe byo kurangiza umwaka ni ibihe byo kwishimisha no kwishimana n’abacu ariko iyo kwishimisha bidakozwe mu rugero ni ugushyira ubuzima bwacu n’ubw’abacu mu kaga, bityo rero twirinde gutwara ibinyabiziga twanyweye ibisindisha, umutekano wo mu muhanda tuwugire inshingano zacu twese, Gerayo Amahoro.”
Ubu butumwa uyu musore abutanze nyuma y’uko mw’ijoro ryo Ukwakira 2019 umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda yafatiwe na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo muhanda nyuma yo kumufata atwaye imodoka yanyweye ibisindisha, akarenza igipimo cya 0.4 cya Alcool.
Meddy yamaze iminsi itanu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera atanga amande y’ibihumbi 150 n’andi ibihumbi 50 yo gupakira ikinyabiziga yari atwaye nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ubu butumwa abutanze mu gihe Polisi y’u Rwanda imaze ibyumweru bigera kuri 30 iri mu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”, mu rwego rwo kugabanya impanuka zibera mu muhanda .