
Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy ni umwe mu bahanzi ba banyarwanda bakunzwe n’umubare munini hano mu karere ka afurika y’iburasirazuba by’umwihariko mu Rwanda , uyu musore muri izi mpera z’uyu mwaka afite ibitaramo byinshi mu karere uhereye muri Kenya ndetse n’u Burundi .
Uyu musore usigaye ukorera umuziki we mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azataramira mu bihugu duturanye muri uku kwezi aho azahera mu gitaramo gisigaye gikunzwe na benshi cya Rwanda Beauty Night kibera I Nairobi mu kabyiniro kazwi nka K Club k’umunyemari wamenyekanye cyane hano mu Rwanda nka Grand Ndengeye kikaba kizaba kw’itariki ya 27 ukwakira 2018.
Nyuma y’icyo gitaramo uyu musore azakomereza ibitaramo bye mu mujyi wa Bujumbura aho azataramira abarundi kw’itariki ya 29 Ukuboza 2018 aho azava ahita aza mu Rwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya East African party gitegurwa naEAP iyoborwa na Mushyoma Joseph .