Menya amateka ya Bruce Lee wari kuba yujuje imyaka 49 iyo aba akiriho

Lee Jun-fan wamenyekanye cyane nka Bruce Lee, yari umunyamerika ukomoka muri Hongkong uzwi cyane mu mikino njya rugamba, yavutse tariki 27 Ugushyingo 1940, uyu mugabo abenshi bamumenye muri filime z’imirwano.

Yitabye Imana ku munsi nk’uyu azize kwikubita hasi, ikibazo cyatewe n’imitsi yo mu bwonko, yapfiriye Hong-Kong.

Lee Jun-fan wamenyekanye cyane nka Bruce Lee yikubise hasi kuwa 10 Gicurasi 1973 ubwo bari kuri Golden Harvest muri Hong Kong bifata amajwi ya film yitwa “Enter the Dragon”.

Aha Bruce Lee yababaraga umutwe cyane, ahita ajyanwa ku bitaro bya Hong Kong Baptist Hospital bamusangana ikibazo cyo kubyimba k’ubwonko (celebral edema) ariko abaganga baza kugabanya uku kubyimba bakoresheje “mannitol” ubwoko bw’Alcool y’isukari itererwa mu rushinge ikagabanya kubyimba.

Gusa ku munsi w’urupfu rwe, iki kibazo cyo kuribwa umutwe no kubyimba ubwonko cyongeye kugaragara. Ku wa 20 Nyakanga 1973, Bruce Lee yari i Hong Kong aho yari gusangira n’umukinnyi wa film “George Lazenby’ bendaga gukorana film yitwa “Game of Death”. Linda Lee Emery, umugore wa Bruce Lee, yavuze ko umugabo we yakiriye uwatunganyaga iyi film “Producer Raymond Chow” kuva saa 14h00′-16h00′ bayiganiraho, nyuma bajya kureba mugenzi wa Bruce Lee witwa Betty Ting Pei, umukinnyikazi wa film, batangira kwandika kuri iyo film ariko Raymond Chow abasigaho kuko yari afite inama agomba kwitabira.

Nyuma gato Bruce Lee yatangiye kuribwa umutwe, maze Ting amuha ikinini, kibamo aspirin, kigabanya uburibwe cya Equagestic (painkiller). Ahagana saa 19h30′ Lee ajya kuryamaho gato, Chow agarutse gukangura Lee biramunanira atumiza umuganga na we amara iminota 10 agerageza kumuzanzamura mbere yo guhamagaza ambulance (imbangukiragutabara) imujyana ku bitaro bya Queen Elizabeth Hospital, Bruce Lee apfa akigera ku bitaro, yitaba Imana afite imyaka 32

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.