
Mu mibonano mpuzabitsina umugore unyara ni ingenzi cyane, kuko umugore utanyara yandura kandi akanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu buryo bworoshye.
Usibye no kuba kunyara bituma imibonano mpuzabitsina iryoha kurushaho kandi ikagenda neza, ni n’uburyo bwo kwirinda gukomeretsanya ku mpande zombi mu gihe cyo gutera akabariro.
Hari ibimenyetso ushobora kurebesha amaso ku mukobwa ukamenya ko afite amazi (kunyara) mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ese waba uzi aho amavangingo abagore bazana mu gihe cy’imibonano yaba aturuka?
Mu bihugu binyuranye cyane cyane muri Afurika, hakunze kumvikana umuco witwa kunyaza (Rwanda), kachabali (Uganda), n’ahandi.
Ibi ni mugihe cy’imibonano mpuzabitsina aho bigera umugabo ntiyinjize igitsina mu cy’umugore ahubwo akakizunguza mu mwinjiriro nuko umugore akarekura uruzi rushyushye rwitwa amazi, amavangingo cyangwa amanyare. Icyo gikorwa kikitwa kunyaza.
Ese uru ruzi rushyushye rwaba ruhurirahe n’inkari zisanzwe?
Bamwe bavuga ko ari inkari zisanzwe ziba zije, abandi bakavuga ko ari amatembabuzi yihariye adafite aho ahuriye n’inkari.
Abavuga ko ari amatembabuzi atandukanye n’inkari zisanzwe, nibo bari mu kuri kuko mu gihe inkari zigira ibara ryegera umuhondo n’impumuro yihariye, amavangingo yo asa n’amazi kandi impumuro yayo irihariye kuko ntaho ihuriye n’iy’inkari zisanzwe;
Ikindi ni uko mu gihe inkari zisiga ikizinga kihariye aho zaguye, amavangingo yo iyo amaze kuma ntiwanamenya ko hari ikintu cyahaguye kereka iyo hari undi mwanda wakwivanga nayo, ndetse no kumva umwuka wayo.
Ese ayo mavangingo yaba aturuka he?
Ku bagore hari ibice bikikije umuvaruhago biri munsi y’uruhago, biteye neza neza na porositate ku bagabo.
Icyo gice cyitwa imvubura ya Skene (Skene’s gland) cyangwa porositate ngore.
Iyi mvubura ubushakashatsi bwagaragaje ko ariyo soko iturukamo ya mavangingo mu gihe umugore yaryohewe n’imibonano mpuzabitsina kandi umugabo akamufasha gutuma ayo mavangingo asohoka.
Ese abagore bose baranyara?
Kuba abagore bose bagira acyo gice cyitwa imvubura ya Skene (Skene’s gland), bivuze ko abagore bose banyara ahubwo itandukaniro rikaba ku ngano y’amavangingo basohora, igihe bisaba ngo aze ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo aze.
Ubusanzwe umutsi uturuka kuri rugongo ukanyura munsi y’uruhago niwo ufasha mu kuzana aya mavangingo dore ko ari nawo ugera ahazwi nka point G, G-spot.
Aha habiri niho h’ingenzi mu gutuma ayo mavangingo asohoka.
Kubera ko imvubura ya Skene isohokera neza hamwe n’umuvaruhago, niyo mpamvu byitwa kunyara.
Ese ububobere buhurirahe no kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina?
Nubwo igihe umugore agize ubushake bwo gukora imibonano mu gitsina cye hazamo ububobere butuma igitsina cy’umugabo kibasha kwinjira bitagoranye ndetse n’umugore ntababare mu gihe cy’imibonano kandi ntanakomereke, amavangingo ntaho ahuriye nayo matembabuzi agize ububobere kuko yo asohokera hamwe n’ahanyura inkari.
Niyo mpamvu kuri bamwe ushobora gusanga hivanzemo n’udukari iyo upimye ayo mavangingo.
Ku kigero kiri hagati y’abagore icumi na mirongo itanu Ku ijana, bazana amavangingo menshi mu gihe cyo kurangiza.
Mu gihe abagore bari hagati ya mirongo itanu na mirongo icyenda, bayazana igihe cyose baryohewe, kandi agakomeza kuza mugihe cyose umugabo akojeje igitsina cye ahatuma aza (kunyaza).
Ese waba uzi ibigize aya mavangingo, impumuro n’ibara?
Nkuko hejuru twabivuze amavangingo nta mpumuro agira, nta cyanga nta n’ibara.
Gusa kuri bamwe hari igihe aza afite ibara ry’umweru w’amata iyo agitangira kuza nuko nyuma yaba menshi rya bara rikagenda.Amavangingo akaba agizwe na PSA (prostate-specific antigen) na PAP (prostatic acid phosphatase).
Ibi binyabutabire ushobora no kubisanga mu nkari, ariko ku gipimo cyo hasi cyane.
Uretse ibi dusangamo ku gipimo cyo hejuru tunasangamo kandi: Urea, ariko ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’iba mu nkari,Ibinyabutabire bimeze nk’ibiba mu
masohoro y’abagabo,Isukari (glucose) ku gipimo cyo hasi cyane, na Zinc,
Ese waba uzi ko umugore unyazwa kenshi bimurinda indwara?
Ibizami binyuranye byagiye bikorerwa ku mavangingo byerekanye ko harimo uturemangingo twica mikorobe.Niyo mpamvu hemezwa ko umugore unyazwa kenshi bimurinda indwara
y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI).
Tukaba twakwibwirira abagore ko bagakwiye kwirekura, mu mutwe no mu mubiri, ubundi mugakunda mukanyarira abagabo banyu, mukabuhagira bagatota, kuko namwe mubyungukiramo.
Gusa birasaba ko ubanza gutegura aho ugomba kubikorera, kugirango utanduza uburiri, cyangwa nawe ukaza kwifata kubera impungenge zo gutosa uburiri.