Menya Uko bateka Inkoko ivanze n’amashaza n’ibigori.

Uko Iminsi ishira abakunzi ba Kigalihit bakomeza kugenda badusaba ko twazajya tubagezaho inkuru ngufi zabigisha guteka amwe mu mafunguro atandukanye ,Tukaba guhera uyu munsi ku Bufatanye n’Umutetsi wihariye wa Monaco Coffee tugiye kuzajya tubagezaho uko bateka mafunguro atandukanye .

Kuri uyu munsi twabateguriye uko bategura Inkoko ivanze n’amashaza n’ibigori.

IbikoreshoAmaguru ane y’inkoko cyangwa inusu y’inkoko

Imboga 1kg : karoti, amashaza, ibigori,

Inyanya 4

Igitunguru kimwe kinini, Tungurusumu intete 1,

Persil nke

Puwaro nke zikasemo duto.

Poivre blanc (white pepper) akayiko,

agasenda niba ugakunda,

Cube maggi 2

Uko bitegurwa

Vanga persil, puwaro, tungurusumu, poivre blanc, akunyu gacye na cube maggi 2
Kata inkoko uyisigeho igice cy’ibyo birungo wavanze, ongeramo amazi nka ml 200 ubiteke iminota 7
Fata imboga uzibize mu mazi arimo umunyu iminota 5 
Karanga igitunguru mu mavuta, ongeramo inyanya, nyuma y’iminota itatu ushyiremo cya gice cy’ibirungo cyasigaye, vanga iminota 5 
Ongeramo imboga wakuye mu mazi uvange iminota 5
Ongeramo ya nkoko n’umutobe biri kumwe ureke nanone bibire ku muriro iminota 5.

Icyitonderwa : byaba byiza ukoresheje amashaza n’ibigori byo mu dukombe. Mu gihe ukoresheje ibisanzwe wabanza ukabiteka ukwabyo bigashya neza.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *