Mfite agahinda kenda kunturitsa umutima kubera ibyo nakoreye umugabo wanjye,Mungire inama

Ndi umu mama w’abana batatu ntuye Kicukiro kagarama ndubatse ndetse mbana n’umugabo wange tumaranye imyaka 8 ndetse twarasezeranye kubana akaramata.

Mu minsi ishize igera k’umezi 2 nahuriye n’umusore kuri Facebook ansaba ubushuti ndamwemerera nkuko bisanzwe,nkimara kumwemerera yaransuhuje ndamwikiriza ambaza amakuru ndamusubiza,muri ako kanya yagiye mumafoto yanjye hafi yayose akandaho like mbese anyereka ko yayakunze.

uyu musore yakomeje ambwira ko yankunze ngo nubwo abibona ko ndi umu mama,yageze aho ansaba nimero yanjye ngo nkoresha kuri whatsapp nanjye sinajuyaje nahise nyimuha, yahise ampamagara arambwira ngo yishimiye ko mbaye umwe munshuti ze zahafi, yansabye ko twahura tugasangira ndanga mumwira ko mfite umugabo bidashoboka muza nti”ibaze ariko unsohokanye papa wabana akansanga ndikumwe nawe ubwo namubwira iki?” umusore yarasetse cyane amwira ko rwose bizaba neza kandi umugabo atazanabimenya.

Hashize iminsi uyu musore ansaba ko tubonana ndetse rwose yanyohererazaga amafaranga ngo ninjye kunywa Fanta kuburyo kujyeza tumenyanye amaze kunyoherereza arenga ibihumbi 100.

Cyera kabaye uyu musore yarampamagaye ntababeshye numvise ntangiye kumwiyumvamo,akimbwira noneho ngo ariko koko wambabariye tugasangira sinajuyaje noneho nahise mubaza ahantu twajya hari umutekano, ambwira ko hari Hotel iri ahantu heza hitaruye umugi,nahise mubwira nti rero kugirango binyorohere reka ninjoro nsabe umugabo uruhushya mubeshye ko nzajya gusura mama ejo.

Mu gicuku ndyamanye na Papa wabana naratoboye musaba agahushya ko kujya gusura Mama ndetse ko nshobora kurara,umugabo wange yaranyemereye ampa urwo ruhushya, mugitondo saa tanu ninjye wihamagariye umusore mubwira ko uruhushya ubu ndufite ndi uwe umunsi wose.

Nyamusore nkimubwira ko ndi uwe umunsi wose yaranezerewe cyane ambaza igihe mugereraho, nahise mubaza aho ari ambwira ko ari Kabeza ariho tugomba kujya Shyorongi nuko duhana gahunda yo guhurira Sonatube, nagiye kubona mbona haje Imodoka ya Benz nziza cyane ihagaze aho twari guhurira,arampamagara ambwira kwinjiramo.

twaragiye tujyeze hotel turiyakira turarya turanywa hashize akanya ansaba ko twajya mucyumba nuko turazamuka tujya mucyumba,yiyambuye ishati asigarana agasengeri,njyewe nahise niyambura byose mpita jya murwogero koga.

Mugihe nkiri koga twumvise umuntu ukomanga cyane nuko wamusore ajya gukingura nanjye nsigara muburiri ndyamye nambaye ubusa ntegereje kwisambanira n’umusore twahuriye Facebook.

Nakubiswe n’inkuba ubwo najyaga kubona nkabona Umugabo wanjye arinjiye ndetse arikumwe na Police,aba arambwiye ngo ubu singufashe? uzongera kumbwira ko utanca inyuma? nagiye kubona mbona ahoberanye na wamusore aramubwira ngo urakoze rwose agakino twagakinnye neza.

Kumbi uwo musore ni uwari wabipanze n’umugabo wanjye kugirango bangwe gitumo, bahise bigendera bansiga aho,ubu mfite ikimwaro umutima wenda guturika nahise njya kwa Mama ariko nawe sinamubwiye ibyambayeho,abana nabasize murugo ubu bari kurerwa n’umugabo, ndababaye mungire inama yicyo nakora.

bakunzi ba kigalihit.rw nyamuneka numara gusoma iyi nkuru nujyende utamugiriye inama arababaye.

8,400 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.