Mico The Best ,Platini,Bwiza na Senderi Hit banyuze abitabiriye igitaramo cyo Kwibohora Concert 28 cyakurikiwe na Fireworks

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2022   nibwo nibwo abanyarwanda mu gihugu hose bizibizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 .

Ni muri ubwo buryo umujyi wa Kigali wateguyeb gitaramo cyabereye i Nyamirambo cyiswe Special Kwibohora 28  cyitabiriwe n’abahanzi barimo Senderi Hit, Bwiza, Mico The Best na Platini kikaza gukurikirwa n’igikorwa cyo kurasa ibishashi mu kirere mu rwego rwo kwishimira uwo munsi igikorwa cyabereye kuri Mont Kigali no kuri Stade Amahoro ndetse no ku musozi wa Bumbogo

Nyuma y’imyaka ine y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990, ku wa 4 Nyakanga 1994 nibwo Umujyi wa Kigali wabohowe, ingabo zari iza APR zikomereza ku bindi bice zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo iki gitaramo cyabaye nkigitunguranye abakunzi ba muzika muri rusange abanyarwanda bishimiraga imyaka 28 u Rwanda rubohowe nizahoze ari ingabo za RPF Inkotanyi benshi mu bitabiriye banyuzwe na abahanzi babataramiye.

Kw’ i Saa 18:00, umushyushyarugamba MC Nice asusurutsa abari bateraniye mu kibuga kinini cyo kuri ‘Tapis rouge’ kiri munsi ya Stade mpuzamahanga ya Kigali.

MC Nice yatangiye kwerekana abataramyi ahereye ku itsinda ry’ababyinnyi b’injyana zigezweho bahuriye mu itsinda rya ‘Afro Hits Dance’ ryabyinnye indirimbo ziganjemo inyafurika zikunzwe

Eric Senderi Hit ni we wabanjirije abandi bahanzi ku rubyiniro, aho yari kumwe n’abakobwa bane babyinaga indirimbo ze, na we ajyana n’umuziki w’indirimbo ze wacurangwaga.

Senderi yaririmbye indirimbo ze zizwi ziganjemo izibyinitse cyane, ahera ku zishishikariza abantu gukunda igihugu nka; Ibidakwiriye nzabivuga, Iyo twicaranye, Twambariye gutsinda na ‘Twaribohoye’ irimo amagambo yo kwishimira ko igihugu cyibohoye ubutegetsi bubi mu myaka 28 ishize.

umuhanzikazi Bwiza ukunzwe n’abiganjemo urubyiruko, aririmba indirimbo ze zizwi hafi ya zose, aho yahereye kuri ‘Yiwe’ akurikizaho Available mbere yo gusanganirwa ku rubyiniro na Mico The Best baririmbanye ndetse bakaba banabana mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music .

Mbere yo kuririmba indirimbo ebyiri za nyuma; We don’t care na Ready, Bwiza yavuye ku rubyiniro yegera abafana, aho yaririmbaga anabagezaho ubutumwa bwo kwishimira ko u Rwanda rwibohoye, kuri ubu rukaba rufite ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame.

Umuhanzi Mico The Best ubwo yageraga ku rubyiniro yongeye kwerekana koko akiri umwami wa Afro Beat aho yatangiriye ku ndirimbo yise ‘Igare’ mbere yo gusuhuza abafana agira ati “Aha ni iwacu, nizera ko uretse kuba munzi nka Mico The Best, muzi n’amazina yanjye asanzwe’.

Yataramye mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane nka; Amarangamutima, Indembo, Umutaka Umunamba, Amabiya, Millionaire n’izindi yaririmbaga ajyana n’abafana bazi amagambo azigize.

Ahagana i Saa 21:30 umuhanzi Nemeye  Platini usigaye yiyita Baba yageze ku rubyiniro n’ababyinnyi be yinjiriye mu ndirimbo ye  ‘Atansiyo’ akurikizaho AbaX yakoranye na Ben Adolphe, Shumuleta yakunzwe n’abatari bake ndetse n’iyo yise ‘Jojo’ yashyize hanze mu kwezi gushize.

Baba yakurikijeho iyo yise Veronica, mbere yo kuririmba ‘Ntabirenze’ yakoranye na Knowless ndetse na Mumutashye yafatanyije na TMC bahoranye mu itsinda rya Dream Boyz bakayihuriramo na Nyakwigendera Jay Polly wabaye Umuhanzi wa Rap ukomeye akaza kwitaba Imana muri 2021.

Ahagana ku musozo Platini abisabwe n’inzego zumutekano yateguje abafana ko ko kw.isaha ya saa ine  haturika ibishashi ‘Fireworks’ byashyizweho n’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwishimira Kwibohora kw’igihugu.

Nkuko yaramaze kubivuga ubwo yavaga ku rubyiniro mu bice byari byateganyijwe n’umujyi wa Kigali harimo aho i Nyamirambo hatangiye guturitswa Ibishashi maze abaraho bose basangwa n’akanyamuneza kenshi igikorwa cyamaze hagati y’iminota 5 na 15.

Amafoto :Nsanzabera Jean Paul (Sean P)


151 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.