
Guverinoma y’U Rwanda Ibinyujije muri Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi batangije gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda mu Rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwita ku bikorerwa imbere ndetse no kubimenyekanisha mu mahanga iyo gahunda izwi nka Made In Rwanda Imaze kugeza abanyarwanda benshi kuri byinshi harimo no kwiteza Imbere .
Nyuma yo kubona ko iyo gahunda ifitiye abanyarwanda akamaro Kigalilihit yegereye umwe mu basore bamaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda gushisshikariza guteza imbere ibikowikorerwa imbere mu gihugu babinyujije mucyo bise Made In Rwanda Market isoko rihuriramo abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye bakora ibintu byinshi bikorerwa Imbere mu gihugu bizwi nka Made In Rwanda .
Migambi John ni umusore w’Umunyarwanda ufite 27 y’amavuko yiza amashuri yisumbuye ayarangije akomereza muri Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi .
Mu kiganiro yagiranye na Kigalihit Migambi John yadutagarije ko yagize igitekerezo cyo gukora Isoko rya Made In Rwanda Nyuma yo guhagarikwa ku kazi yakoranga mu ruganda rukora inzoga rwa 1000 Hills Distillery aho yari ashinzwe kwamamaza Ibikorwa by’urwo ruganda rwenga Inzoga zizwi nka Liqueur mu ndimi z’amahanga aho yahembwaga amafaranga ibihumbi magana ane .
Muri urwo ruganda rwari rushya mu Rwanda yahahuriye n’imbogamizi nyinshi kuko uko yajyaga kwamamaza izo nzoga ntago abantu benshi baziyumvigamo kuko bavugaga ko zidafite ubuziranenge bituma ahagarikwa ku kazi imburagihe kubera ko atabonaga umusaruro uhagije mu kazi ke .
Nyuma yo guhagarikwa ku kazi uyu musore ubona koko ukunze ibintu bijyanye na Made In Rwanda nibyo yagize igitekerezo cyo gushaka urundi rubyiruko rufite ubuhanga mugukora ibintu bitandukanye ariko bikorerwa hano mu Rwanda maze bashinga icyo bise Made In Rwanda Market kugeza ubu iryo soko rikaba rimaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda .
Tumubajije imbogamizi bamaze guhura nazo yatubwiye kugeza ubu imbogamizi bamaze guhura nazo ari imyumvire y’abantu kuko iteka bo baba bumva ko ikintu cyose cyakorewe Imbere gihugu cyose kiba nta buziranenge gifite ariko siko biri kuko kugeza ubu ibintu bikorerwa mu Rwanda biri ku rwego rwo Hejuru cyane , ikindi cyatumye kandi yihuriza hamwe n’urwo rubyiruko nuko bibafasha hagati yabo mu kwongererana ubumenyi ndetse no gufashanya gushaka amasoko haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga ikindi kandi uko inganda zikora ibintu bya Made In Rwanda zikiri nkeya bikaba ari bimwe mu mbogamizi bari kurwana nazo kugeza ubu .
Ibijyanye nuko ibintu bya Made in Rwanda banyarwanda benshi bahamya ko biheze yatubwiye yuko aribyo koko usanga akenshi biba ari beya kubera inganda zitaraba nyinshi gusa abashishikariza ko kumva ko ibyiwabo aribyo bagakwiye kugura ibyiwacu mu rwego rwo gukoemza kwiteza Imbere .
Mu gusoza twamubajije ubu gahunda zindi bafite mu rwego rwo gukoemza kwagura Isoko ryabo atubwira mu kwezi gushize bakoreye muri Car Free Zone , muri Marriott Hotel ndetsa nubu bafite gahund ayo gukomeza gusura ibigo bya Leta , ambasade zikorera mu Rwanda , imiryango mpuzamahanga yose ikorera mu Rwanda nkuko babikoze mu mezi ashize bakaba bishimira uko Made In Rwanda yagiye ikundwa nabo babaga bayegereje .
Migambi asoza yasabye abanyarwanda gukomeza kwitabira Made In Rwanda Market nkuko babyerekanye mu kwezi Gushize kwa Munani Muri Car Free anasaba abanyarwanda bazitabira umuhango wo Kwita Izina uzaba kw’Itariki ya 06 Nzeri 2019 I Musanze ko naho bazaba bariyo aho bagiye kumara icyumweru bitegura kwakira neza abakerarugendo ndets en’abashyitsi bazitabira uwo muhango .
