
Mike Karangwa wakoze itangazamakuru igihe kinini yamaze kwambikana impeta n’umukunzi we Isimbi Mimi Roselyne, umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019.
Mike na Mimi, basezeraniye kuri Eglise Vivante ku Kimihurura mu muhango wayobowe n’Umushumba w’Itorero Vivante mu Rwanda, Gataha Straton.
Aba bombi bambikanye impeta nyuma y’icyumweru kimwe gishize habaye umuhango wo gusaba no gukwa.
Mu nyigisho Umushumba w’iri torero yatanze mbere yo gusezeranya Mike Karangwa, yashimangiye ko ‘urugo nyarwo rugomba kubakira kuri Yesu’. Yabwiye Mike na Mimi ko iteka nibizirika ku isengesho nta kizahungabanya urukundo rwabo mu myaka isigaye.
Mu masengesho yo gusabira urukundo rwa Mike Karangwa na Mimi, hagaragayemo Miss Mwiseneza Josiane. Uraranganyije amaso mu baje gushyigikira Mike Karangwa mu rusengero, nta mazina akomeye mu byamamare mu Rwanda yagaragayemo.


















