MINEDUC na USAID batangije ubukangurambaga bwa“Mumpe urubuga nsome! buzamara umwaka (Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020 mu Ntara y’Amajyaruguru   mu karere ka Burera ,Umurenge wa Kagogo Akagali ka habereye umuhango wo gutangiza  ku mugaragaro ubukangurambaga bwo gusoma no kwandika binyujijwe mu isanganyamatsiko Mumpe urubuga Nsome iki igikorwa cyateguwe n Minisiteri yUburezi  ifatanyije na bafatanyabikorwa bayo barimo USAID.SAVE THE CHILDREN ndetse na REB.

Uwo muhango wari witabiriwe na bayobozi batandukanye barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madamu Uwanyiligira Marie Chantal ,Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi. Uhagarariye USAID mu Rwanda.Umuyobozi Mukuru wa REB ndetse na bandi benshi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi.

Intego y’Insanganyamatsiko “Mumpe urubuga nsome!” buzakorwa kugera mu Ukuboza 2020 ni ugukora ku buryo gusomera ku ishuri, mu rugo no mu midugudu iwacu bigirwa iby’ibanze kandi byihutirwa.

Uyu mwaka wo gusoma utangijwe mu gihe nyacyo, aho mu mwaka ushize hashyizwe ingufu nyinshi mu kugeza ibitabo ibihumbi n’ibihumbi mu mashuri no mu midugudu. Bikubiyemo ibi bikurikira: – USAID Soma Umenye yafashije Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) gutanga ibitabo by’abanyeshuri byo kwigiramo Ikinyarwanda bigera kuri 1.314.084, mu mwaka wa 1 kugera mu wa 3 w’amashuri abanza mu mashuri yose ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano; aho ubu buri mwana yahawe igitabo ke. – USAID Soma Umenye kandi yafatanije na REB gushyiraho isomero muri buri shuri ryo mu mwaka wa 1 kugera mu wa 3 w’amashuri abanza.

 Ubu udutabo dukubiyemo inkuru abanyeshuri bisomera turenga 900.000 twamaze gushyirwa muri ayo masomero, aho uyu mubare uzazamuka kugera ku dutabo 1.400.000 mbere y’uko Werurwe irangira.

 Muri utwo dutabo, inkuru 54 zitwanditsemo ni izatsinze mu marushanwa ya Andika Rwanda, bisobanura ko twanditswe n’abana b’Abanyarwanda, bandikira abandi bana b’Abanyarwanda, kandi ducapirwa mu Rwanda. – Mu mwaka ushize, REB yemeje ibipimo ngenderwaho byo gusoma udategwa, bigaragaza ikigero umwana agomba kuba ariho mu gusoma igihe asoje umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri abanza. Ubu, USAID Soma Umenye irimo gufatanya na REB ngo bapime ubushobozi bw’abanyeshuri mu kumenya gusoma badategwa, hagendewe kuri ibyo bipimo. – USAID Mureke Dusome yashyizeho amahuriro yo gusoma mu Rwanda hose, kandi itangamo udutabo tw’inkuru dusaga 400.000. Mu ijambo rye, atangiza ku mugaragaro umwaka wo gusoma,



Mu Ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Burera  Madamu Uwanyiligira Marie Chantal yashimiye Minisiteri y’Uburezi na bafatanyabikorwa bayo uburyo batekereje kuba iki gikorwa bagikorera mu karere ayobora.

Madam Marie chantal yaboneyeho kuviga ko inkunga y’ibitabo byose bizifashishwa na banyeshuri n’Abarimu mu byatanzwe mu gihugu hose bari mu bagize amahirwe yo kubona byinshi  mu mashuri abanza mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu.

Yakomeje  avuga y’uko babonye inkunga y’ibitabo uburezi bufite ireme bwagenze neza mu karere ka Burera ibintu byatumye mu marushanwa yo gusoma umwaka ushize ako karere karagize abana benshi batsinze cyane mu Rwego rw’Igihugu harimo umwana wahize abandi mu gihugu hose ufite imyaka 7 witwa  Mutuyimana Divine wiga ku mashuri abanza ya Sozi .

Yasoje yizeza abaraho bose ko bagiye gushyira ingufu mi gushishikariza ababyeyi gushyiramo ingufu mu guha abana iminota 15  buri munsi .

Mu ijambo rye, atangiza ku mugaragaro umwaka wo gusoma, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Samuel Mulindwa yasabye ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri guha abana urubuga rwo gusoma. Yagize ati: “Ubu ibitabo biri mu mashuri no mu midugudu iwacu!

Ku bw’ibyo, abana bakeneye umwanya n’ubufasha bukwiriye kugira ngo babikoreshe. Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa gukora ku buryo abarimu bose bakoresha igitabo cy’umwarimu cyo kwigishirizamo Ikinyarwanda mu buryo bukwiriye, bagaha abana umwanya wo gusomera ibitabo ku ishuri, kandi bagashishikariza abana gutahana ibitabo mu rugo kugira ngo bage bimenyereza gusoma badategwa. Ababyeyi namwe turabizeye.

Tubategerejeho guha abana nibura iminota 15 yo gusoma ibitabo buri munsi, mukicarana na bo, mukabatega amatwi bakabasomera, kandi mugafata umwanya wo kubatoza gufata neza ibi bitabo by’agaciro gakomeye no kubibutsa kubisubiza ku ishuri buri munsi kandi bimeze neza. Iki ni igihe cy’abana cyo gusoma ibitabo! Ni igihe cyo kugira ngo amashuri yigishe abana gusoma no kubatiza ibitabo byo gusoma! Iki ni igihe ku

babyeyi cyo gufasha abana gusoma! Muri make, iki ni igihe cyo gusoma mu Rwanda hose! Twese hamwe dufatanyije, twakora ku buryo abana bose bamenya gusoma badategwa mbere yo kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza.”

Ushinzwe ibikorwa bya USAID mu Rwanda Leslie Marbury, yunze mu ry’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi agira ati: “USAID Rwanda ifatanya na Minisiteri y’Uburezi, na REB, n’amashuri ndetse n’umuryango Nyarwanda muri rusange mu gukora ku buryo buri mwana amenya gusoma adategwa mbere yo gusoza umwaka wa 3 w’amashuri abanza. USAID inejejwe no kuba yarafashije REB gutanga ibitabo by’Ikinyarwanda bigera kuri 1.300.000 mu mashuri, kugira ngo buri mwana wiga mu wa 1, mu wa 2 no mu wa 3 abashe kugira igitabo ke cyo kwigiramo Ikinyarwanda. USAID yishimira kandi kuba yarafashije REB gutanga udutabo tw’inkuru dusaga miliyoni 4 no gushyira amasomero yo mu ishuri mu mwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 muri buri shuri rya Leta n’irifashwa na Leta ku bw’amasezerano mu Gihugu hose.

 Yavuze kandi ko intego bahuje, ariyo gukora uburyo abana bagira ibitabo bihagije bifashisha mu kwimenyereza gusoma badategwa, bityo bakazabasha kuvamo abasomyi bahebuje. Imibare itangazwa hirya no hino irivugira: Kumenya gusoma ni umusingi ukomeye wo gutsinda n’andi masomo, ukaba n’umusingi w’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu rirambye.

Yasabye kandi ababyeyi ko baha abana urubuga rwo gusoma imuhira, babyimenyerez, nimubahe umwanya wo kwitabira amahuriro yo gusoma ari hafi y’aho mutuye, kubera ko abana bekeneye umwanya wo gusomera ibitabo no mu rugo kugira ngo babangukirwe no gusoma kandi biborohere.

Yasoje asaba ababyeyi uha umwana wese urubuga rwo gusoma, nibura iminota 15 kandi buri munsi, bizamufasha kumenya gusoma adategwa kandi mu buryo bwihuse!”

Photo :Richard Kwizera &REB

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *