Minisitiri Dr Gashumba Diane yasabye ko kwegereza ubuvuzi Abanyafurika bose bigirwa iby’ibanze

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yavuze ko ibikorwa by’ubuvuzi muri Afurika bitagera kuri buri wese, mu gihe urubyiruko, abayobozi n’abandi bafatanyabikorwa batabishyira mu nshingano zabo.

Yabivugiye i Kigali kuri uyu wa kabiri ubwo hafungurwaga inama Nyafurika igamije gusuzuma uko gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose zarushaho kunozwa.

Iyi nama ihurije hamwe abakora n’abayobora muri za Minisiteri z’ubuzima, impuguke, abarimu, abashakashatsi, urubyiruko n’abandi bagera ku 1500 baturutse mu bihugu bisaga 47 byo muri Afurika n’ahandi.

Dr. Gashumba yagaragaje ko inama ibaye nyuma y’imyaka 10 ibihugu bya Afurika byiyemeje gushyigikira gahunda yo kugeza ubuvuzi kuri bose ndetse mu 2016 abakuru babyo bagasinya amasezerano yo kubishyira mu bikorwa.

Ati “Abayobozi bashyire hamwe bihagije bongere imbaraga mu kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza serivisi z’ubuvuzi, kwimakaza serivisi z’ikoranabuhanga n’ubushake bwa politiki kugira ngo bigerwaho muri buri gihugu.”

Dr. Gashumba yanagarutse ku muhate Perezida Paul Kagame yagiye agaragaza akiri umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ashishikariza abayobozi b’ibihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari bigenera urwego rw’ubuzima kugira ngo birusheho kugera kuri benshi.

Yavuze ko nk’urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu bikorwa by’ubuzima bitarusaba ingengo y’imari ihambaye nko kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya virusi itera Sida n’ibindi, bityo Leta n’abafatanyabikorwa bakaruha ubundi bufasha.

Ati “Ni inshingano za buri gihugu guha ingengo y’imari urwego rw’ubuzima ariko iyo bigeze ku buvuzi bw’ibanze ni inshingano za buri wese.”

Umuyobozi w’umuryango Nyafurika ugamije kugeza ubuvuzi burambye kuri bose ‘Amref Health Africa’, Dr. Githinji Gitahi, yabwiye itangazamakuru icyo bagamije ari ugushak uburyo abaturage bagezwaho serivisi z’ubuvuzi zinoze badahangayitse.

Ati “Dufite ingero zimwe nk’u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kurengera abaturage bagera kuri 96%. Abantu bashobora kujya ku ivuriro bitwaje ikarita y’ubwisungane bakavurwa badasabwe andi mafaranga bakuye mu mufuka! Mu bindi bihugu bimeze gute?”

Yavuze ko ibihugu biteraniyemo bizasangira ubunararibonye bikareba ibyo birushanya n’ibyo byakwifashisha ngo Abanyafurika bahabwe ubuvuzi batavunitse.

Bimwemu byo u Rwanda rwakoze mu kwegereza ubuvuzi abaturage, byanatumye Perezida Kagame agenerwa igihembo, harimo kongera amavuriro kugera ku rwego rw’Akagari, guha ubushobozi no kongera umubare w’abajyanama b’ubuzima (58 286) bagira uruhare mu kuvura indwara zimwe ku rwego rw’umudugudu, kwita ku bagore batwite n’ibindi.

Amref Health Africa igaragaza ko ibihugu bya Afurika bikoresha ingengo y’imari isaga miliyoni 120$ buri mwaka mu bikorwa byo kwegereza ubuvuzi buri wese.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *