
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yashimye umushinga wa Mwiseneza Josiane uri mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019.
Izina Mwiseneza Josiane rikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kuva ku wa 16 Ukuboza 2018, ubwo yagendaga ibilometero bisaga 10 yitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda i Rubavu.
Abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko bamushyigikiye kugeza n’ubwo yasoje itorwa ryo kuri internet arusha bagenzi be amajwi bimuhesha amahirwe yo kujya mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero.
Mu bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye Mwiseneza harimo na Mukabaramba washimye umushinga we.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yagize ati “Mwiseneza Josiane afite umushinga mwiza wo kurandura imirire mibi mu bana no kubarinda igwingira mu karere aturukamo!”
Mwiseneza ni umwari w’imibiri yombi. Yavukiye i Karongi ahitwa i Rubengera, afite uburebure bwa 1.70 n’ibiro 57. Yasoje amashuri yisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu 2017.