Kwibuka 25 :Minisitiri Shyaka ati ” Kugira ngo Jenoside yitwe iya rubanda byagizwemo uruhare n’itangazamakuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yifatanyije n’abanyamakuru mu muhango wo kwibuka abakoraga uyu mwuga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abawukora ubu kurangwa n’ubutwari nk’ubw’abarwanyije icengezamatwara ryayo no kutajya mu nzira nk’iz’abijanditse muri politike mbi yariho icyo gihe.

Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho mu muhango wo kwibuka abanyamakuru 60 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Mata 2019 muri Kigali Conference & Exhibition Village, witabiriwe n’abakora umwuga w’itangazamakuru muri iki gihe, abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga n’abafite ababo mu bibukwaga.

Minisitiri Shyaka ati ” Kugira ngo Jenoside yitwe iya rubanda byagizwemo uruhare n’itangazamakuru

Ibikorwa byo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka ruva muri Car Free Zone mu mujyi rwagati hafite amateka yihariye kuko ariho hahoze hakorera radio RTLM izwi nka radio rutwitsi kugeza Camp Kigali ahatangiwe ibiganiro bigaruka ku ruhare rw’itangazamakuru muri iki gihe amakuru y’ibihuha, imvugo z’urwango n’ihakana rya Jenoside bikomeje kwiyongera.

Minisitiri Shyaka wari umushyitsi mukuru, yavuze ko nubwo “hari abazize ubwoko bwabo, ariko hari n’abazize guhagarara bemye bakarwanya ikibi aho kiva kikagera.” Yihanganishije imiryango yabuze ababo bibutswe kuri uyu munsi.

Mu ijambo rye, Minisitiri Shyaka yagize ati “Nubwo twibuka aba banyamakuru, turanazirikana uruhare itangazamakuru ryagize mu guhembera no gukwirakwiza inzangano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongeyeho ati “N’ubwo hari ibitangazamakuru byagize uruhare muri iyi Jenoside hari n’ibindi byarwanyije inzangano n’amacakubiri birimo Radio Muhabura, Rwanda Rushya cya Kameya Andre, Le Soleil cya Antoine Mbarushimana, Kanguka cya Rwabukwisi Vincent, Le Flambeau cya Rangira Adrien na Kiberinka.”

Minisitiri Shyaka muri uyu muhango yavuze ko nyuma y’imyaka 25 ishize u Rwanda rwiyubaka, uko rwiyubaka itangazamakuru naryo ritasigaye inyuma. Yashimye byinshi byakozwe nyuma y’amavugurura yakozwe kuva mu 2011 ngo uyu mwuga utere imbere kandi urusheho kwiyobora no kwigenda ariko ugana mu cyerekezo kibereye Abanyarwanda bafite amateka yabo yihariye.

“Kugira ngo Jenoside yitwe iya rubanda byagizwemo uruhare n’itangazamakuru”

Minisitiri Shyaka yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe yabaga iyo hatabaho ibitangazamakuru rutwitsi hatari kubaho ubwicanyi bugera no mu baturage, ahubwo byari kuguma mu banyapolitike gusa ntibugere ku rwego bwagezeho.

Yagize ati “Iyo itangazamakuru ridakora ubukwe na Politike mbi, Jenoside yari kugenda kuriya, n’iyo iba yari kuba Jenoside ya Politike, yari kuguma mu banyapolitike, ariko kubera uruhare rwaryo yaje kuba Jenoside ya Rubanda.”

Yasoje yizeza ko Leta izakomeza gufata itangazamakuru nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu miyoborere myiza, iterambere ry’Igihugu n’iry’Abaturage, mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ikarushaho kubaka ubushobozi bwaryo kugira ngo rirusheho gukora neza rifasha mu iterembere ry’Igihugu n’Abanyarwanda.

Abatanze ikiganiro bagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside n’uko rikwiye kwitwara mu rugamba rwo kubaka u Rwanda

Mu biganiro byatanzwe byari biyobowe na Novella Nikwigize, abarimo Cleophas Barore, Phil Quin, Jeanine Munyeshuli-Barbé, Jean François-Dupaquier bagarutse ku bitekerezo byabo mu buryo itangazamakuru ryo muri iki gihe ryagakwiye kwitwara, bunganirwa n’abarimo Gunilla von Hall uherutse gushyikiriza Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali amafoto yafashe ubwo Jenoside yabaga; Christophe Mfizi wayoboye Orinfor na Dele Olojede.

Hafashwe umwanya wo kwibuka no gusoma amazina y’abanyamakuru 60 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kabiri kandi, saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), radio zose zikorera mu Rwanda zafashe umwanya wo gutambutsa ubutumwa buri mu ijwi rimwe bushimangira ko Jenoside itazongera ukundi kuko itangazamakuru ryitandukanyije n’inkuru zitandukanya Abanyarwanda.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *