
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yiseguye ku itsinda Sauti Sol, abanyarwanda n’abandi bakunzi baryo muri rusange, ku kuba ryaratumiwe mu iserukiramuco FESPAD rigataha ritaririmbye.
Sauti Sol yagombaga kuririmbana na Knowless, Bruce Melodie ndetse na Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville, bagombaga gutangiza iryo serukiramuco mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 29 Nyakanga 2018 ariko biza kurangira abarigize bataririmbye, bibabaza benshi.
Bucyeye, abagize Sauti Sol basohoye itangazo mu nyandiko no mu mashusho basobanura ko kuba batarabashije kuririmba byaturutse ku mitegurire y’iserukiramuco.
Hari aho rigira riti “Ni ikibazo cy’imitegurire cyaturutse ku wateguye iserukiramuco. Barabidusabye nubwo twari duhuze cyane muri Zambia twakoze ibishoboka dushaka uburyo iki gitaramo twazagikora kuko iteka biradushimisha kuririmbira i Kigali.”
Aba bahanzi ngo bari bategewe indege yagombaga kugera i Kigali saa tatu n’igice z’ijoro bagahita bajya kuri Stade i Remera kuririmba, ni nako byagenze kuko bavuye i Kanombe bahitira ahabereye igitaramo gusa bahageze babwirwa ko batari bubashe kuririmba kuko amasaha yagenwe yari yarangiye.
Iryo tangazo ryakomeje rigira riti “Icyavuye muri ibyo kirababaje cyane kandi ibyabaye byose nta na kimwe twagizemo uruhare. Iyaba byari ku bwacu, twari kubashimisha nk’uko bisanzwe.”
Minisitiri Uwacu yanditse Twitter yiseguye kuri Sauti Sol, Abanyarwanda n’abandi by’umwihariko abakunda umuziki w’iri tsinda ryo muri Kenya bari biteze gutaramana naryo muri FESPAD ariko ntibikunde.
Ati “Njyewe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo turisegura ku bwo kuba hari ibitaragenze neza mu itangizwa rya FESPAD nk’uko byari byitezwe ku mpande zombi haba ku bahanzi n’Abanyarwanda muri rusange. Twiseguye kuri Sauti Sol, kuri buri muhanzi ndetse n’abafana muri rusange ku ntege nke twagize. Amasomo twakuyemo ntabwo azapfa ubusa.”

Sauti Sol imaze kuririmbira i Kigali inshuro nyinshi ndetse ibitaromo byayo bikitabirwa n’abafana batagira ingano ariko mu birori bifungura iryo serukiramuco siko byagenze.

419 total views, 1 views today