
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatunguye benshi mubitabiriye umugoroba wabanjirije Inteko Rusange ya OIF yabereye muri Armenie.
Mushikiwabo amaze iminsi i Erevan muri Arménie ahari kubera Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo muri Armenie habereye igitaramo cyo gususurutsa abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bahateraniye mu muhango wo gutora Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’ibihugu byibumbiye muri OIF (Organisation internationale de la Francophonie).
Min. Mushikiwabo Louise wiyamariza kuwuyobora uyu muryango ndetse akaba ariwe uriguhabwa amahirwe menshi yo kuba yawuyobora yatunguranye abyina imbyino Nyarwanda.









Iki gitaramo cyari kiyobowe n’Abahanzi Nyarwanda barimo Miss Shanel wamenyekanye cyane mu Rwanda ubu akaba akorera umuziki mu gihugu cy’u Bufaransa, hagaragayemo cyane imbyino gakondo zo mu Rwanda harimo abavuza ingoma ndetse babyina umushayayo.