
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba,Amb.Olivier Nduhungirehe yanenze ikipe ya Musanze yananiwe kwiyandikisha mu gikombe cy’amahoro ikabona akayabo ko guha bakinnyi ngo bazatsinde Rayon Sport
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter nyuma y’amakuru yasakaye ko ikipe ya Musanze FC ishaka guha ibya mirenge abakinnyi bayo kugira ngo batsinde Rayon Sports cyangwa banganye,Amb.Nduhungirehe ntiyatinye kuvuga ko aribyo byica umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati “Kubura amafaranga 100,000 Frw yo kwiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro ariko ukabona miriyoni 7 cyangwa 8 kuri primes za match imwe gusa, kandi sans enjeu pour le club, ni nko kuba uri umushomeri ariko ukabona amafaranga yo kugura V8. Investigation needed.”
Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibi bitagakwiriye ku makipe yo mu Rwanda kuko akwiriye kurazwa ishinga no gushaka abaterankunga no kwiyubaka,anenga FERWAFA idakora iperereza iyo ibintu nk’ibi bigaragaye.
Yagize ati “Aho guteza imbere umupira
w’amaguru mu rubyiruko, aho gushishikariza amasosiyete y’ubucuruzi gushora
imari muri ruhago, dore ibyo turimo!. Niba dushaka kwica burundu umupira
w’amaguru mu Rwanda, ibintu nk’ibi bikaba buri munsi ababishinzwe barebera, na
twe twese dufunze amaso, nababwira iki ?.”
Amb.Nduhungirehe ni umwe mu bayobozi bakunda gukoresha Twitter n’izindi mbuga
nkoranyambaga agaragaza ibitekerezo bye ndetse agerageza kunenga ibidakwiriye .
akaba ari n’umufana w’Imena w’Ikipe ya Mukura Victory Sport adahwema
kuvuga ko ayikunda bihebuje