Misigaro Gentil yerekanye umukunzi we mu gitaramo yakoreye i Kigali (Amafoto)

Umuririmbyi w’ibihangano binyura abihebeye indirimbo zihimbaza Imana, Gentil Misigaro, yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali, yanerekaniyemo umukunzi we Mugiraneza Rhoda bitegura kurushinga.

Iki gitaramo yise ‘Hari Imbaraga Rwanda Tour’ cyabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Werurwe 2019, ni cyo cyasoje ibyo yakoreye mu bice bitandukanye by’Isi birimo na Canada, ari naho atuye kuva mu 2004.

Cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village [Camp Kigali] ahateraniye ibihumbi by’abakirisitu, abahanzi, abavugabutumwa n’abakunda umuziki uhimbaza Imana bo mu mpande zose z’u Rwanda. Cyahuriyemo abaramyi bafite ibigwi mu Rwanda, ndetse benshi batashye bahembuwe n’ubutumwa bwo mu ndirimbo bwagitangiwemo.

Ahagana saa kumi nibwo Itsinda ribyina rya Shining Stars ryo muri Restoration Church i Masoro ryatangije igitaramo, rikorerwa mu ngata na Alarm Minisitries imaze kuba ubukombe mu muziki uhimbaza Imana, itangira kwinjiza abantu mu mwuka wo kuramya.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bari mu bihe byo kwegerana n’Uwiteka kugeza ku munota wa nyuma, ubwo umurishyo uhumuza igitaramo wakubitwaga ahagana saa tatu n’igice.

Gentil Misigaro wari umutumirwa mukuru yaririmbye mu byiciro bibiri bikuru, birimo icyo yakurikiyemo Alarm Ministries, Bosco Nshuti na Shekinah Worship Team mbere yo kwakira Uwimana Aimé, Evan Jarrell na Misigaro Adrien.

Uyu musore uri mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda bakunzwe, yaririmbye izakunzwe cyane nka ‘Umbereye maso’ yafatanyije na Ndatabaye Nice, ‘Hano ku Isi’ n’izindi.

Yasozaga buri yose akakirizwa amashyi menshi ndetse indirimbo ze yafatanyaga n’abitabiriye igitaramo kuziririmba imigemo yose, nk’ikimenyetso cy’urukundo bamufitiye no gucengerwa n’ubutumwa Imana yamunyujijemo.

Uyu muhanzi uvuka mu muryango w’abatambyi, yafatanyije na mushiki we kuririmba zimwe mu ndirimbo ziva imuzi ubuhamya n’amashimwe ku burinzi bw’Imana ku buzima bwabo.

Misigaro ni we wahaye ikaze Uwimana waririmbye indirimbo zirimo ‘Urakwiriye gushimwa’ na ‘My Deliverer’ icuranze muri Reggae, zanyuze benshi. Yakurikiwe n’Umunyamerika Evan Jarell wakuriwe ingofero nyuma yo kuririmba Ikinyarwanda gitomoye mu ndirimbo ebyiri zirimo iyo yakoranye na Adrien Misigaro.

Uyu Adrien wataramiye mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2017 akanyura benshi, yongeye kwishimirwa mu ndirimbo nka ‘Umuntu usanzwe’, ‘Nzagerayo’ na ‘Ntacyo nzaba’ yakoranye na Meddy.

Agisoza yatumiye mubyara we Misigaro Gentil ahagana saa mbiri zibura iminota ine, baririmbana izirimo ‘Yesu ndiye Dereva’, ‘Hano ku Isi’, ‘Buri munsi’ n’izindi.

Misigaro yerekanye ‘urubavu’ rwe

Uwari uyoboye igitaramo yaje guhamagara Me Rushikama Justin wavuze ko agiye kumena ibanga yabikijwe na Misigaro Gentil. Yahise asaba ababishinzwe kuzimya amatara, Misigaro ajya kureba umukunzi we, Mugiraneza Rhoda, bazamuka imbere y’imbaga bafatanye agatoki ku kandi.

Amatara yongeye kwaka bageze imbere, barishimirwa cyane ndetse uyu muryamyi atanga ubutumire bw’ikaze mu bukwe bwabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yavuze ko yerekanye umukunzi we mu gukomeza gusangira ibyiza n’abakunzi be.

Ati “Tugiye kurushinga vuba mu cyumweru gitaha, twumvaga ko ari ngombwa kubibwira abantu badukunda. Akenshi hari igihe bakwifuriza ibyiza na we ukifuza gusangira na bo ibyo bihe.’’

Yakomeje avuga ko ababifashe nk’ubutumwa butari bukwiye gutangirwa mu gitaramo ko “Nanjye bantunguye, baje kunyongorera ko bagiye kumena ibanga. Niba hari abo byabangamiye bihangane kuko intego yabyo yari nziza.’’

Misigaro na Mugiraneza bazarushinga ku wa 16 Werurwe 2019. Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera kuri Heaven Garden ku i Rebero ari naho abatumiwe bazakirirwa nyuma yo gusezerana imbere y’Imana muri New Life Bible Church ku Kicukiro.

Uyu muhanzi yashyize akadomo ku gitaramo aririmba indirimbo ye iri mu zamamaye cyane yitwa ‘Biratungana’, yayikurikije akanozangendo ka ‘Hari Imbaraga’ yafatanyije na Adrien Misigaro.

Misigaro Gentil yavuze ko yanyuzwe n’igitaramo kuko ngo yari akumbuye gutaramana n’abantu b’Imana batifata, bayitambira kandi banezerewe.

Yagize ati “Ndanezerewe kuko abantu bagize ibihe byiza, bitabiriye kandi baryohewe. Iki gitaramo cyanyongeyemo imbaraga mu muziki wanjye.’’

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *