Miss Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere

Sosiyete ya Mind Africa isanzwe itegura amarushanwa ya ba nyampinga mu makaminuza ni yo irimo gutegura Miss Africa izaba mu kwezi gutaha.

Mukubu Jordan washinze Mind Africa akaba ari na we muyobozi mukuru wayo, aravuga ko irushanwa nyir’izina rizaba kuwa 21 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Centre.

Mukubu avuga ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, rikitabirwa n’abakobwa babaye ba nyampinga ba mbere mu bihugu byabo baturutse hirya no hino muri Afurika.

Bitewe n’uko amarushanwa ya ba nyampinga mu bihugu byinshi aba mu mpera z’umwaka, Miss Africa yo ngo izajya iba mu mpera z’umwaka, ihurize hamwe abatowe mu bihugu byabo.

Mukubu avuga ko batumiye abasanzwe bategura amarushanwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika, babasaba ko bazohereza ba nyampinga babo guhatana mu Rwanda, barabyemera ati, “Turashaka nibura ibihugu 30 kuko Afurika niba igizwe n’ibihugu 54 tubonye 30 biraringaniye.”

Kuki bashaka nibura 30 kandi Afurika ifite ibihugu bisaga 50? Mukubu avuga ko hari ibihugu bitagira amarushanwa y aba nyampinga byiganjemo iby’Abarabu, ibyo bikaba bitaratumiwe.

Mukubu avuga ko umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Africa azahembwa amadolari ibihumbi 5, amafaranga avuga ko atari menshi ariko ko atari na make.

Uyu musore avuga ko irushanwa nyir’izina rizabanzirizwa n’umwiherero (boot camp) uzaba kuva kuwa 15-20 Ukuboza 2018.

Mind Africa itegura iri rushanwa ni yo izishyura amatike y’indege y’abakobwa bazaza guhatana ndetse inabishyurire ibiribwa n’amacumbi bazabamo bageze mu Rwanda.

Gusa umuyobozi w’iyi sosiyete yirinze gutangaza aho bazakura amikoro, avuga ko hari abafatanyabikorwa bazabibafashamo ariko ngo igihe cyo kubatangaza ntikiragera.

Umwaka ushize mu Rwanda hagombaga kubera irushwa rya Miss Africa ryarimo ritegurwa n’abo muri Afurika y’Epfo, ariko birangira ritabaye.

Mukubu avuga ko yizera adashidikanya ko iryo barimo gutegura ryo rizaba, agasaba Abanyarwanda kuritera ingabo mu bitugu mu buryo bwose bushoboka.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *