Miss Anastasie yerekeje muri Philippines nyuma y’iminsi 5 abandi batangiye (Amafoto)

Muri iyi minsi mu marushanwa y’ubwiza hari kuvugwa cyane irushanwa rya Miss Earth 2018 aho abakobwa basaga 90 bateraniye muri Philippines bahatanira ikamba ry’uyu mwaka. Uwagombaga guhagararira u Rwanda, Miss Umutoniwase Anastasie yari atarava i Kigali mu gihe irushanwa ririmbanyije.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo uyu mukobwa yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza muri Philippines aho agiye guhatanira ikamba. uyu mukobwa ubwo yahagurukaga yatubwiye ko icyamutindije we atakizi cyane ko we ibyo yasabwaga yari abyujuje bityo ngo icyamutindije twabibaza abagombaga kumwohereza.

Mu kiganiro na banyamakuru  mbere yuko agenda Umutoniwase Anastasie yadutangarije ko atewe ishema no kujya guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa, atwizeza ko byanze bikunze agomba guhagararira neza u Rwanda kandi yumva yizeye gutahukana intsinzi nubwo bwose yakererewe iminsi igera kuri itanu y’irushanwa.

Uyu mukobwa bitegerejwe ko amara amasaha agera kuri 15 mu nzira mbere yuko agera muri Philippines ahari kubera iri rushanwa bivuze ko agiye guhomba amarushanwa abiri ari muyakomeye abera muri iri rushanwa. aha akaba yahombye irushanwa ryo kumurika umwambaro uranga igihugu cyawe ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018. ndetse kuri ubu akaba aribunahombe irushanwa ry’abakobwa baberwa n’amafoto bambaye amakanzu maremare riri bube kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018.

Uyu akazagera muri Philippines atangirana n’ijonjora ry’ibanze riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 aho baba bareba uburanga bwo mu maso. aha akaba ariho agomba gushakira amanota. ku cyakerereje uyu mukobwa Inyarwanda.com twifuje kuvugana na Uwase Hirwa Honorine (Igisabo) wateguye amarushanwa yatorewemo uyu uhagarariye u Rwanda icyakora ntiyemera kuvugana n’umunyamakuru cyane ko atashakaga kuvugana n’itangazamakuru.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *