Miss Iradukunda Elsa yateguye amarushanwa yo koga ku nshuro yayo ya kabiri azabera la Palisse Nyandungu

Mu rwego rwo gushishikariza abakobwa n’abakiri bato gukora siporo cyane cyane iyo koga, Miss Rwanda 201, Iradukunda Elsa yatangije irushanwa ngarukamwaka ryo koga. Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri aho amakipe yiyandikishije azaba azaba arushanwa mu kwerekana ubuhanga mu koga

Miss Elsa usanzwe akina umukino wo koga avuga ko ategura iri rushanwa ryo koga mu rwego rwo gufasha abakiri bato gukora siporo.

Elsa yatangiye gutegura aya marushanwa  muri 2017 nyuma yo  kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

Nk’uko Iradukunda Elsa yadutangarije  ngo iri rushanwa ku nshuro ya kabiri rizabera kuri La Parisse i Nyandungu, ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019 guhera saa tatu za mu gitondo.

 Abazahatana ni ababarizwa mu makipe, aho uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019 yatangaje ko amakipe byibuza icumi ariyo amaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa.

Mu bindi Iradukunda Elsa yatubwiye  ni uko abazahatana ari abakiri bato bari hagati y’imyaka 12 na 18, aha akaba aba agamije gukangurira abakiri bato kuyoboka siporo bityo abazatsinda bakazahabwa imidari mu gihe ikipe ya mbere yo izahabwa igikombe.

Ikindi nuko  ubwo ayo marushanwa azaba ri kuba bazaboneraho no gukagurira abazitabira bose  ndetse n’abaza baje kwihera ijisho gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda inda zitateganyijwe ku bana ba bakobwa bakiri batoya

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *