Miss Jolly Mutesi kuri RBA asoma amakuru yatitiye avayo yirahira abakora umwunga w’itangazamakuru(Video)

Mu ijoro ryo ku wa 8 Mutarama 2021, Miss Jolly Mutesi, wari umutumirwa mu makuru y’Icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda, yayavuyemo yirahira abakora itangazamakuru, ahamya ko ari ibintu biba bitoroshye.

Televiziyo y’u Rwanda imaze kubigira umuco ko rimwe na rimwe itumira umwe mu bantu bazwi agafatanya n’umunyamakuru wayo by’umwihariko mu kuvuga amakuru y’Icyongereza.

Iyi ntebe yicaweho n’abantu batandukanye barimo nka Jeff Koinange, umunyamakuru uri mu bubashywe muri Kenya wasomanye amakuru na Fiona Mbabazi.

Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 ni we wari umutumirwa kuri Televiziyo y’u Rwanda ku makuru y’Icyongereza yo ku mugoroba wo ku wa 8 Mutarama 2021.

Uyu mukobwa yahavuye yirahira abakora umwuga w’itangazamakuru, ahamya ko yungutse inararibonye rishya mu buzima bwe.

Mu kiganiroyahaye igihe.com ducyesha iyi nkuru, Miss Jolly Mutesi yavuze ko yishimiye gusoma amakuru yari asanzwe akurikira umunsi ku wundi.

Yagize ati “Ni irindi nararibonye nungutse, burya bya bintu biba bigoye sinari nzi ko ari kuriya bigoranye. Gusoma amakuru igihugu cyose kiguhanze amaso, nari mfite ubwoba ko navayo nkoze ikosa ariko Imana ishimwe ko nahavuye nemye.”

Jolly Mutesi yavuze ko akurikije inararibonye yakuye kuri Televiziyo y’u Rwanda, yasanze abanyamakuru ari abantu bakwiye guhabwa agaciro gakomeye.

Ati “Bakora akazi katoroshye rwose bakwiye kubahwa, wenda iyo tureba amakuru kuri televiziyo uba ubona ari ibisanzwe, gusa iyo uhageze ukibuka ko Isi yose iguhanze amaso nibwo umenya ko bitaba byoroshye.”

Ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu banyamakuru bakomeye bishimiye uburyo Jolly Mutesi yasomye amakuru.

Abinyujije kuri Twitter, Miss Jolly Mutesi yabajije asa n’ushyenga niba nta hari akazi ko gusoma amakuru.

Yakomeje ati “Abanyamakuru bose bakurirwe ingofero, burya za televiziyo si imikino. Wakoze cyane Sam Kalisa kuntumira nahagiriye ubundi bunararibonye.”

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa mu myaka itatu ishize.

Jolly Mutesi si we mukobwa wa mbere utumiwe mu makuru y’Icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda, mu minsi ishize Miss Nishimwe Naomie nawe yaratumiwe ahanyurana umucyo.

Jolly Mutesi yasomye amakuru y’Icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda

Jolly Mutesi yavuze ko gusoma amakuru byatumye yunguka irindi nararibonye, ashima abanyamakuru bakora aka kazi mu buzima bwabo bwa buri munsi

Jolly Mutesi n’Umunyamakuru wa RBA, Sam Kalisa wari wamutumiye

3,588 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.