
Mu mwaka wa 2016 nibwo Nyampinga Mutesi Jolly yatoranyijwe nka nyampinga w’U Rwanda kuva icyo yamara gutorwa yagiye avugwaho byinshi harimo no kuba ari umwe mu bakobwa bazwi mu Rwanda bakoresha amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo .
Nyum ayo gukomeza kuvugwaho ibyo byose uyu mukobwa mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri imwe mu maradiyo akomeye hano yabijiwe ikibazo cyijyanye n’uruhu rwe maze ntiyemeranya nawe .
Mu gisubizo cye Miss Jolly yahakanye yivuye inyuma ko abirirwa bavuga ko yitukuza Ataribyo ahubwo we yahamije ko uko imyaka igenda ibikoresha abafotozi bakoresha bigenda bihunduka ikindi nuko yahamije ko uko imyaka ishira ari naho nawe agenda ahinduka .

Abjijwe uko atekereza ku bavuga ko yisiga ayo mavuta ahindura uruhu
Yagize ati “Umuntu ureba ni we ufata icyo ahitamo kuvuga. Mbifata nk’ibitekerezo bwite by’abantu. Biragoye gusubiza buri muntu ku gitekerezo bwite cye. Gusa ndabizi neza n’umutima wanjye ko ntabyo nigeze nkora. Unarebye amafoto yanjye yo mu mashuri yisumbuye, uzasanga nari mfite inweri.”
Yongeyeho ko umuntu akura agahinduka, ngo camera yamufotoye uyu munsi n’izamufotora ejo ntizishobora kumwerekana kimwe.

Yagize ati “ Umuntu arakura agahinduka. Camera yamfashe uyu munsi si yo izamfata ejo. Numfotora nisize ibirungo, undi akamfotora nta birungo mfiteho, bizaba bitandukanye. Rero kujya kwirirwa nsobanura ngo narakuze, ngo narahindutse, ntabwo bifite injyana.”